December 27, 2024

Muhanga: Urugendo ruracyari rurerure mu ikoranabuhanga ku mugore  wo mu cyaro .

0

Bamwe mu bagore bo mu cyaro bavuga ko mu ikoranabuhanga bagifite urugendo rurerure ,kuko servise bakenera zigendanye n’ikoranabuhanga bajya kuzikura kure kubera kutagira ubumenyi mu ikoranabuhanga.

Mu karere ka muhanga mu murenge wa Kiyumba  Akagari ka Remera, bamwe mu bagore baganiriye n’itangazamakuru bavuga ko ibi binabagiraho ingaruka zitandukanye.

Umwe mu bagore baganiriye n’amahumbezinews.rw , Mukandutiye Domitila yavuze  ko umugore wo mu cyaro akigowe na byinshi  haba mu muryango  ndetse n’ibijyanye n’iryo koranabuhanga .

Yagize ati” Twebwe abagore bo mu cyaro turacyafite ibitubangamira byinshi harimo guhohoterwa twe n’abana bacu tukabura n’abatuganiriza . Iyo ni imbogamizi. Ibyo rero by’ikoranabuhanga byo biranatugora cyane kuko ntabyo tuzi, dukora ingedo ndende tujya gushaka abadufasha iyo dukenyeye service zikenera ikoranbuhanga kandi turabikenera cyane .

Hamwe na bagenzi batandukanye, bavuga ko babonye ibikoresho bikoresha ikoranabuhanga nka terefone za Sumati (smart Phone) ,bashaka ababigisha, haba abazitunze kuva cyera cyangwa ababjijutse kubarusha , babibigisha  nabo bakiteza imbere mu mikoreshereze y’ikoranabuhanga kuko servise nyinshi zisigaye zikorerwa kuri za terefone kubera isi turimo ariho igeze.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline avuga ko umugore akwiye gukomeza kuzamuka akoresheje ibishoboka byose byamufasha. Abasaba kwanga ibituma urugo rusubira inyuma kubera amakimbirane, kutita ku bana, ubuharike, gucana inyuma n’ibindi.

Aha ni naho yaboneyeho kubibutsa ko umuryango utekanye ugera kuri byinshi , ko harimo amahoro  n’iterambere  ryabageraho vuba . Yabijeje ko ikoranabuhanga bifuza bazarigezwaho batari mu makimbirane, ko kandi hari n’abafatanyabikorwa bazabafasha kubigeraho .

Akarere ka Muhanga ni kamwe mu Turere 8 tugize Intara y’Amajyepfo, kagizwe n’imirenge 12, Utugari 63 n’Imidugudu 331. Akarere ka Muhanga gafite ubuso bwa Km² 647,7 gatuwe n’abaturage bangana na 369,491(Ref. Ubud. MEIS Report 02/2022) n’ingo 87.342((Ref. Ubud. MEIS Report 02/2022) .

Akarere ka Muhanga ni kamwe mu Turere 8 tugize Intara y’Amajyepfo, kagizwe n’imirenge 12, Utugari 63 n’Imidugudu 331. Akarere ka Muhanga gafite ubuso bwa Km² 647,7 gatuwe n’abaturage bangana na 369,491(Ref. Ubud. MEIS Report 02/2022) n’ingo 87.342((Ref. Ubud. MEIS Report 02/2022) .

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *