September 11, 2024

Umukobwa w’uwahoze ari perezida wa Afurika y’Epfo Jacob Zuma, yerekanywe nk’ugiye kuba umugore mushya w’Umwami Mswati III

0

Nomcebo Zuma, umukobwa w’uwahoze ari perezida wa Afurika y’Epfo Jacob Zuma, yerekanywe nk’ugiye kuba umugore mushya w’Umwami Mswati III wa Eswatini ku munsi wa nyuma w’ibirori gakondo bimara iminsi ine muri iki gihugu. Ku wa mbere nijoro, umunsi wa nyuma w’ibyo birori bizwi nka Umhlanga, Nomcebo w’imyaka 21 ni we wari inkuru ikomeye nk’umukobwa ugiye kuba umugore wa 16 w’Umwami Mswati III w’imyaka 56.

Amashusho y’ikinyamakuru Times of Eswatini yerekana Nomcebo Zuma arimo kubyina indirimbo gakondo ari kumwe n’abandi bagore benshi muri ibi birori bifatwa nka kimwe mu biranga umuco w’ubwami bw’Aba-Swati.

Ibinyamakuru byo muri Afurika y’Epfo bivuga ko Umwami Mswati yizeje Jacob Zuma inka 100 na miliyoni zigera kuri ebyiri z’ama-Rand (arenga miliyoni 150Frw), yafatwa nk’inkwano, ku mukobwa we.

Ku munsi wa nyuma w’ibirori bya Umhlanga hagaragaye Umwami Misuzulu KaZwelithini w’Abazulu bo muri Afurika y’Epfo, nk’umwe mu batumirwa bakuru, aherekejwe n’itsinda ry’abarwanyib’aba Zulu, nk’uko bigaragara mu mashusho yaranze ibi birori.

Mu birori byo ku wa mbere nijoro hagaragaye kandi Ian Khama wahoze ari perezida wa Botswana.

Umuhango wo ku wa mbere nijoro ufatwa nk’uwo kwishimira no kurata ubugore, no kwerekana ushobora kuba umugore mushya w’Umwami wa Eswatini.

Ibinyamakuru byaho bivuga ko abantu bagera ku 5,000 bitabiriye ibi birori byaranze impera z’iki cyumweru mu mudugudu w’ibwami witwa Ludzidzini uri mu mujyi wa Lobamba, undi murwa mukuru wa Eswatini wo na Mbabane.

Ikinyamakuru kigenga Swaziland News kivuga ko cyabonye inyandiko y’ibanga rikomeye yo mu ishami ry’imari ry’ibwami ivuga ko Nomcebo Zuma azahabwa miliyoni 3 z’ama-Rand (arenga miliyoni 225 Frw) nk’impano “y’umukunzi we” Umwami Mswati witezweho kuba umugabo we.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *