September 11, 2024

Umukinnyi wo mu isiganwa ry’amaguru w’i Bugande yapfuye asutsweho lisansi

0

Rebecca Cheptegei  usanzwe akina umukino wo mu isiganwa ry’amaguru w’umunya Uganda yapfuye azize umukunzi we wamutwikishije lisance.

Ku rukuta rwa X  rw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru rya Uganda ,ryatangaje ko ribababjwe n’urupfu rw’umukinnyi wo mu isiganwa ry’amaguru  Rebecca Chaptegei ,wapfuye azize urugomo yakorewe n’uwari umukunzi we amusutseho lisansi akamutwika.

N’ubwo umuryango we utarabyemeza  ko yavuye mu mubiri, Dr Owen Menach ukuriye ibitaro bya Moi Teaching and Referral Hospital mu mujyi wa Eldoret yabwiye ibinyamakuru byaho ko Rebecca yapfuye nyuma y’uko ingingo zose zo mu mubiri we zidakora.

Rebecca  yari ufite imyaka 33 y’amavuko akaba yari n’umwe mu basirikare ba Uganda wari waraciye umuhigo wo  kwiruka marato ya Abu Dhabi muri United Arab Emirates  akoresheje 2:22:47,mu 2022 ,asoza ari uwa 44 mu gusiganwa marathon mu mikino Olempike iheruka i Paris mu Bufaransa.

Marangach  Dickson wari umukunzi  we ,bikavugwa ko ariwe wamusutseho lisansi akamutwika nyuma y’intonganya bagize, nk’uko byatangajwe n’abaturanyi babo ,yiviriye gusenga n’abana be uko ari babiri  , akaza gutabarwa n’abaturanyi be akajyanwa kwa muganga ariko yahiye cyane ku kigero cya 80% byavuzwe n’abaganga nk’uko ibinyamakuru bitandukanye byabigarutesho.

Cheptegei, ukomoka mu karere ko hakurya y’umupaka muri Uganda, bivugwa ko yari yaraguze ubutaka mu ntara ya Trans Nzoia ya Kenya akabwubakamo inzu bikaba bivugwa ko aribyo byabateje amakimbirane , bikamuviramo urupfu ,hakaba harimo ibikorwa byinshi birimo amashuri ndetse n’aho bitorezaga marato.

Se wa Cheptegei, Joseph Cheptegei, mu ntangiriro z’iki cyumweru yabwiye abanyamakuru ko uwo mugabo yashakaga kuriganya ubutaka umukobwa we. Yavuze ko asenga ngo umukobwa we ahabwe ubutabera.

Marangach na we wahiye ku rugero rwa 30% mu gutwika Rebecca, na we muri iki cyumweru yari arimo kuvurirwa ku bitaro bimwe na Rebecca byo mu mujyi wa Eldoret, ari na byo bikuru muri ako gace, nk’uko abaganga babitangaje.

Police yo muri Kenya ikaba yatangaje ko iri gukora iperereza ku byabaye , ni mu gihe ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku maguru rya Uganda rivuga ko ryamaganye igikorwa kibi nka kiriya  kandi bakanasaba ubutabera .

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *