September 11, 2024

Sara Yisehak yavuze ko afite intego yo kugira u Rwanda igicumbi cy’uburezi

0

Umuyobozi Mukuru wa Flavour of Kigali event iri gutegura iri huriro, Sara Yisehak, yavuze ko hateguwe ibikorwa byinshi mu rwego rwo guha amashuri urubuga rwo kwigaragaza Avuga ko yakoze ubushakashatsi ngo akaza gusanga u Rwanda rufite byinshi rwakigirwaho mu bijyanye n’imfashanyigisho zitandukanye zisigaye zifashishwa mu burezi , ariko nayo mpamvu yashyize imparaga mu kwereka isi ko u Rwanda ari igihugu gifite byose, indi ntego ngo ni ukugira u Rwanda igicumbi cy’uburezi.

Ibi yabitangarije mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 22 Kanama 2024, mu gihe hitegurwa amarushanwa azahuza amashuri abanza, ayisumbuye ndetse kaminuza zirenga 80 zo mu bihugu birimwo u Rwanda, Kenya na Uganda agiye guteranira i Kigali, mu ihuriro ryiswe ‘Schools Festival of Rwanda’, aho azagaragaziza ubudasa mu nteganyanyigisho akoresha mu rwego rwo gusangizanya ubumenyi.

Aya marushanwa bitegenijwe ko azaba kuva hagati ya tariki 06-08 Ukuboza 2024, akazabera muri Kigali Conference and Exhibition Village (KCEV). Muri iri huriro hazaberamo ibikorwa binyuranye birimo amarushanwa mu nzego zitandukanye arimo ayo gusoma, gusubiza ibibazo mu gihe gito, ibiganiro mpaka, amarushanwa mu by’ikoranabuhanga nk’ikoreshwa rya ‘robot’ n’ayandi.

Paul Birungi Masterjerb, ufite ubunararibonye mu rwego rw’uburezi, arashishikariza amashuri yo mu Rwanda kwitabira iri huriro kugira ngo agaragaze urwego rwayo mu kubakamo abanyeshuri ubushobozi bwo ku rwego mpuzamahanga.no kwigira ku bandi bazaba baturutse mu bihugu bitandukanye.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *