December 4, 2024

Kutigira ntibindeba igisubizo mu kurwanya agakoko gatera sida no kugabanya inda zitateguwe mu rubyiruko

0
urubyiruko boy

Mu mahugurwa yabereye I Musanze muri iki cyumweru , urubyiruko rutandukanye  rwitabiriye amahugurwa  mu Karere ka Musanze , maze  bahabwa ibiganiro bibafasha kugaragaza uruhare rw’abahungu n’abagabo muri rusange, mu gukumira inda zitateganyijwe  no kurwanya agakoko gatera Sida, bikomeje kugaragara mu rubyiruko rw’abakobwa.

Mu biganiro yagiranye n’urubyiruko rwitabiriye amahugurway’iminsi 2 ku buzima bw’imyororokere ,Ephrem MUDENGE  watanze ibiganiro, yavuze  ko urubyiruko rw”abahungu ndetse n’abagabo bafite uruhare runini mu gukumira inda  zitateguwe, kuko imibare ikomeje kwiyongera ku bakobwa bakomeza kubyara inda zitateguwe ndetse n’umubare w’uwabafite agakoko gatera Sida, nawo uw’abakobwa uri hejuru ugereranyije n’uw’abahungu , ikibazo ngo  ugasanga ahanini ingaruka aribo zinakunda kugaragaraho.

Ashingiye ku muco nyarwanda , yatanze umwitozo agira ati  : “Ni iki gituma numva ndi umugabo ?Arongera ati “Umugore mwiza ni umeze ute?Ubwo yafashe urubyiruko rw’abakobwa abashyira mu ikipe imwe , n’urw’abahungu arushyira mu yindi kipe bandika ibitekerezo n’ibyifuzo byabaranga maze biganirwaho.

Urubyiruko rwahugurwaga rwose mu ifoto y’urwibutso rwahawe umukoro

Uru rubyiruko rwaganiraraga I Musanze ,nyuma yo guhanahana amakuru yageragejwe guhuzwa kandi bakabona ko yabubakamo abagabo beza n’abagore beza , umufashamyumvire MUDENGE yagize ati : ‘’Bigenze uko mubigaragaje  n’uko mubisobanuye ,byaba ari ijuru riri ku isi”.

Fabrice ISHIMWE wari uhagarariye umuryango utegamiye kuri Leta witwa : Rwanda Youth  organization (RYAO) , umuryango ukorera urubyiruko, ukorana n’urubyiruko ndetse ukanayoborwa n’urubyiruko yagize ati:‘”Twebwe amahirwe tugira mu gihe tumaze dukora ,n’uko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima RBC , kiduha amahugurwa ku buzima bw’imyororokere. Tugitangira twarahuzagurikaga tutazi amakuru  nyayo yizewe , tugakoresha amakuru twishakamo bitugoye, bigenda biza gacye gacye n’abafatanyabikorwa bari bakiri bacye ariko ubu bariyongereye.

Yakomeje avuga ko batangira ubuvugizi muri za 2006, abantu bageragaho cyane ngo bibandaga ku rubyiruko rw’abahungu  no ku bagabo muri rusange  kugaragaza uruhare rwabo mu kurwanya agakoko gatera Sida no gukumira inda zitateganyijwe , ngo bakabereka ko ibyo biba bitabareba , ahubwo bireba abakobwa  n’abagore kuko ari ugutwita nibo birengera inkurikizi zivamo ndetse n’ibyo byo kwirinda virus itera Sida bakumva ko abagore cyangwa abakobwa aribo bagomba kwirwanaho.

Fabrice ISHIMWE wari uhagarariye umuryango utegamiye kuri Leta witwa : Rwanda Youth  organization (RYAO)

 Kuri ubu ngo yishimira intambwe bamaze kugeraho, kuko abo bamaze guhugura bageze mu bihumbi 35 ,binyuze ma mashuri, nabo bagenda bahugura abandi imyumvire igahinduka ,bakizera ko bizakomeza gutanga umusaruro  haba aho mu mashuri biga, ndetse no muri sosiyete nyarwanda.

Mupenzi Derick nawe wari witabiriye amahugurwa avuga ko abona ko amakuru amaze kugera muri benshi , nabo ayo bahakuye bagomba kuyageza ku bandi bakoresheje imbuga nkoranyamabaga zabo , ariko akanagira inama abahungu , abagabo kutigira ntibindeba bakaba inshuti cyane n’abo twavuga ko bakundana cyangwa bakorana imibonano mpuzabitsina, babanza kuganira kubyo bagiye gukora ,  bakabitegura kugira ngo hirindwe ingaruka  zijya zitungurana ugasanga ubuzima  burangiritse.

UKWISHAKA UWIMBABAZI Angel Umuyobozi wa AfriYAN (African Youth and Adolescent Network), yavuze ko urubyiruko rw’abahungu , abagabo , bose bagomba guhana agaciro  abinyujije mu mwitozo yahaye urubyiruko rwose  , umukobwa cyangwa umugore  agaha agaciro umuhungu cyangwa umugabo , nabo bagaha agaciro  umukobwa yangwa umugore bibuka ko bose bafite uburenganzira bungana nta n’ugomba guhohotera undi mu  buryo  bumwe cyangwa ubundi , bagashyira hamwe mu rwego rwo kwirinda gukora ibikorwa bishyira ubuzima bwabo mu kaga ndetse  kugera kuntego igihugu gifite yo kurwanya virus itera Sida no kugabanya inda zitateguwe.

Imibare yatanzwe na RBC, mu ishami rishinzwe kurwanya Virusi itera SIDA, yerekana ko mu gihe ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA bugenda bugabanuka muri rusange, ariko mu rubyiruko ruri hagati y’imyaka 15 na 24 ho bugenda bwiyongera kuko buri ku kigereranyo cya 35% hashingiwe kuri raporo y’umwaka ushize.

Naho (MIGEPROF) Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango yatangaje ko imibare igaragaza ko abangavu batewe inda zitateganijwe bagera kuri 22,05, begeranyije imibare hirya no hino mu gihugu.Abagera kuri 16,650 bari hagati y’imyaka 18 na 19 naho abagera ku 5354 babarizwa hagati ya 17 na 14 noneho 51 bakaba bari munsi ya 14.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *