Paris: Urubanza rwa Bwana Manier ntiruvugwaho kimwe
Urubanza rwa Bwana Manier, wahoze ari umujandarume w’ipeti rya Ajida mu Rwanda, ukurikiranweho uruhare yagize muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, ruracyakomeje kubera mu Bufaransa, aho aharanira kuburana ku byaha akurikiranweho.
Bwana Manier aregwa ibyaha bya Jenocide n’ibyibasiye inyoko muntu ,umunyamategeko we Me Guedi avuga ko atakagombye kuburana kubera ko yari yarakatiwe, akumvikanisha ko nta muntu ugomba kuburana kabiri ku cyaha kimwe ariko ntibabyumve kimwe n’urukiko kuko ruvuga ko n’ubundi atigeze arangiza igihano yahawe mbere.
Umwe mu batangabuhamya , yatanze ubuhamya bugaragaza imikorere y’abasirikare n’abaturage mu bikorwa bya Jenoside. Yagize ati :”Bwana Manier yari afite uruhare rukomeye mu gushyira mu bikorwa ubwicanyi, avuga ko yahuye na Bwana Manier kenshi na nyuma ya Jenoside. Gusa, abavoka ba Manier bavuze ko ubuhamya bw’uyu mutangabuhamya butizewe, bavuga ko harimo gutandukana ku matariki n’ibikorwa byavuzwe, by’umwihariko ku bijyanye n’aho abantu bari.
Ubuhamya butandukanye bwatanzwe n’abatangabuhamya , bwagaragaje ko Bwana Manier yagize imyitwarire mibi mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994. Aha hatanzwe ubuhamya , bw’uburyo Bwana Manier yari afite uruhare mu bikorwa byo gukuramo inda ku gahato , akanavuga amagambo mabi yo gusuzugura abatutsi ndetse agategura akanayobora ibikorwa byo kwica , aho ashinjwa urupfu rw’uwari Burugumesitiri wa Ntyazo. Ni mu gihe we yahakanye uruhare rwe muri Jenoside, avuga ko atari mu karere ka Nyanza ku itariki ya 19 Mata 1994.
Undi wari mugenzi we, nawe yavuze ko yigeze kubonana na Manier akaba yari yarafashe iya mbere mu gutegura ibikorwa by’ubwicanyi.
Umunyamategeko wa Bwana Manier yashyizeho ubuhamya bw’uwari umushoferi wamenye Bwana Manier mbere ya Jenoside, uvuga ko atigeze amubona muri Nyanza muri iyo minsi,asobanuye ko yabonye Bwana Manier rimwe gusa aho yari kuri bariyeri, ariko ngo ntabwo basuhuzanyije cyangwa ngo bagire icyo bakorana. Nyuma yaho, aza kugaragaza ko yari yarakatiwe igihano cy’imyaka 16 na Gacaca kubera uruhare rwe kuri bariyeri, ariko yavuze ko atagize uruhare mu kwica.
Abavoka ba Bwana Manier bagaragaje ko atigeze akora ku buryo bwihariye ibyaha, mu gihe abashinja bamushinja ko yari umwe mu bantu bateguye ibikorwa by’ubwicanyi, cyane nko muri ISAR Songa.
Ubuhamya bwa GEN Maj NDINDIRIYIMANA buratandukanye ku byabaye muri Jenocide.
Ndindiliyimana wahoze ari umuyobozi mukuru wa gendarmerie y’u Rwanda ndetse akaba ari mu Bubiligi, akaba yarafungiwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rw’u Rwanda (TPIR), ariko akaza kugirwa umwere mu rubanza, yagaragaje ibitekerezo bitandukanye ku byabaye muri Jenoside.
M. Ndindiliyimana mu buhamya yatanze hakoreshejwe ikoranabuhanga yibereye mu Bubirigi ,yatangiye avuga ko azi neza dosiye y’u Rwanda, ariko avuga ko uburyo bamwe babivugaho butarimo ubushishozi. Yavuze ko FPR, yateje intambara, yarafashijwe n’ibihugu by’iburayi birimo Ubufaransa n’Amerika. Avuga ko Jenoside y’Abatutsi yari ingaruka idashobora kwirengagizwa kubera intambara hagati ya FPR na leta ya Kigali, akavuga ko urupfu rw’Abatutsi rwari rufite inkomoko ku byateje iyo ntambara.Ku kibazo cy’uruhare rw’ingabo, Ndindiliyimana yavuze ko FPR yari yarinjiye mu ngabo ndetse no mu baturage, ndetse ko abo banyabyaha bakoraga ibikorwa byo gushoza abahutu kwica abatutsi. Nubwo yemera ko abasirikare b’u Rwanda bashobora kuba baragize uruhare mu bikorwa bibi, yakomeje kuvuga ko Jenoside yari itarateguwe muri gahunda rusange. Anongeraho ko imibare y’abishwe itari hejuru ya 400,000, aho kuvuga miliyoni imwe nk’uko byavuzwe na benshi.