January 7, 2025

Paris :Umuyobozi mu ntara y’amajyepfo yabwiye urukiko ko abarokotse bashaka ubutabera

0
parisiiii

Mu ntara y’amajyepfo , umuyobozi wo  wo mu nzego z’ibanze, yabwiye urukiko rw’ubujurire rwa rubanda rw’i Paris mu Bufaransa ko icyo bakeneye mu rubanza rwa HATEGEKIMANA Philippe Manier-Biguma ari ubutabera, ukuri kukavugwa kandi abakoze ibyaha bakabihanirwa.

Biguma wakatiwe n’urukiko rwa Rubanda igifungo cya burundu umwaka ushize, yahamwe n’ibyaha bya Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, ndetse n’ibyaha by’intambara. Mu ntangiriro z’uku kwezi yagarutse mu rukiko nyuma yo kujuririra iki gihano. 

Umuyobozi watanze ubuhamya kuri uyu wa 8 Ugushyingo 2024, yabivugiye mu Karere akoreramo binyuze mu ikoranabuhanga.

Mu gutangira, uyu muyobozi yavuze ko ubwe yagiye mu baregera indishyi, kuko na we ubwe yaburiye umuryango we mu bwicanyi BIGUMA yagizemo uruhare, nko muri ISAR Songa ndetse n’i Karama.

Mu buhamya bwe, yavuze ko byose atabyiboneye, kuko yahungiye I Burundi Jenoside imaze icyumweru itangiye. Icyakora, ngo yakoresheje raporo yakozwe n’umwarimu wo muri Kaminuza, ari na yo yagaragaje ukuri kw’ibyabaye.

Yavuze ko muri iyo raporo, yakoresheje abarokotse Jenoside ndetse n’abagororwa, ariko amazina yabo agahishwa ku bw’inyungu z’umutekano wabo.

Uyu mutangabuhamya abajijwe ku rupfu rwa Burugumesitiri wa Ntyazo Narcisse NYAGASAZA, yongeye kugaruka kuri ubwo buhamya n’uruhare Biguma avugwaho kugira. 

Mu buhamya bwatanzwe mu rugereko rwa mbere, abatangabuhamya bavuze ko ubwo Jenoside yatangiraga, NYAGASAZA abantu  bamuburiye ko interahamwe zishaka kumwica, maze bamugira inama yo guhungira I Burundi nk’uko abaturage babigenzaga.

Icyo gihe ngo yarabahakaniye agira ati “Ntabwo nahunga nsize abaturage banjye.”

Nyuma byaje kuba bibi cyane, maze agerageje guhunga, interahamwe ngo zari ziyobowe na n’abajandarume ziramugarura, zimushyira mu modoka maze zijya kumwicira I Nyanza.

Uwitwa Cyriaque HABYARABATUMA, wari Komanda wa Jandarumori icyo gihe, ubu akaba afungiye ibyaha bya Jenoside atanga ubuhamya yagize ati “Nyagasaza yishwe na Biguma.”

Umutangabuhamya yavuze ku ngaruka za Jenoside, zirimo kuba inzirakarengane nyinshi zarishwe, umutungo w’igihugu ukahatikirira, ndetse ubu abarokotse Jenoside bakaba bafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe.

About The Author

Leave a reply

  • Default Comments (0)
  • Facebook Comments

Your email address will not be published. Required fields are marked *