December 22, 2024

Nari umufana wa FPR, nahindutse ku mpamvu zumvikana – Michela Wrong Mu rubanza rwa Biguma

0
BIGUMA CORRECT

Biguma wahoze ari umujandarume mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi ,yajuririye igifungo cya burundu yahawe umwaka ushize n’urukiko rwa rubanda rw’i Paris, nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994. Ibyo byaha yabikoreye i Nyanza muri Perefegitura ya Butare. 

Ubuhamya bwa Wrong yabutangiye ku buryo bw’ikoranabuhanga aho yavugiraga mu Bwongereza. Mbere y’uko atangira , abunganira uregwa basabye perezida w’iburanisha gushyiraho uburyo bwo kumurinda, ngo kuko yandikiwe ubutumwa bwinshi bw’iterabwoba bumubuza gutanga ubuhamya, icyakora umucamanza avuga ko ibyo bitari mu bushobozi bwe.

Ubushinjacyaha na bwo bwashubije uhagarariye uregwa, ko bafitiye icyizere inzego z’ubutabera zo mu Bwongereza, ku buryo Wrong nta kibazo yagira.

Wrong yemeye ko yageze mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi, ndetse akaba yarashoboye no kubonana n’abayobozi ba FPR Inkotanyi, barimo Perezida Paul Kagame.

 Avuga ku nkotanyi yagize ati “Nari umufana wa FPR. Cyari igisirikare cyiza cyane, gifite imyitwarire myiza, kandi n’u Rwanda ruyobowe na FPR rwigishaga ubumwe n’ubwiyunge, byari byiza.”

Yongeyeho ati “icyo gihe ntacyo nitagaho, ariko hari impamvu nyinshi kandi zumvikana zatumye mpindura imitekerereze.”

Aha niho Wrong yahereye ashinja u Rwanda ndetse n’abayobozi barwo ko bafatanyije n’ingabo za Zaire bakica impunzi z’abahutu bari bahungiye muri Zaire, ari yo Repuburika iharanira Demokarasi ya Kongo y’ubu.

Anarushinja kwica abanyapolitiki batavugaga rumwe n’ubutegetsi.

Uyu munyamakuru kandi yavuze amagambo akakaye mu rukiko ku buryo yageze no ku ngingo zijyanye na Jenoside, akavuga ko mu Rwanda, “kwibuka cyabaye ikigega cy’ubucuruzi; abantu bose basuye u Rwanda babajyana kubereka ku rwibutso.” 

Yongeye kandi kuvuga ku birego n’ubundi asanzwe avuga ku Rwanda, ko rushyigikira M23 muri Kongo. 

Wrong yavuze ko abakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside mu Rwanda bashinjwa ibinyoma, ngo kuko ababashinja baba bategetswe ibyo bavuga n’abayobozi b’u Rwanda. 

Wrong akimara kuvuga ko abatangabuhamya babwirwa ibyo bari buvuge, ndetse bakanaterwa ubwoba ngo bakunde bashinje uregwa ibyaha bya Jenoside, ngo ku buryo ntawe ushobora kuvugisha ukuri mu Rwanda, urukiko rwamubajije niba azi abatangabuhamya bari mu rubanza rwa Biguma, avuga ko ntawe azi.

Aha, bwari uburyo bwo kumwereka ko ubuhamya atanze ntaho buhuriye n’imigendekere y’urubanza rwa Biguma.

Hagati aho, abunganira uregwa babajije Wrong bimwe mu bibazo, ariko n’ubundi bidafite aho bihuriye no gutanga umucyo ku rubanza ruri mu rukiko.

Abaregera indishyi bo ntabyo bamubajije, aho bivugwa ko ngo batashakaga kwirirwa bagira icyo bamubaza, mu gihe ibyo yavuze nta sano bifitanye n’urubanza ruri mu rukiko.

Tugarutse ku bijyanye na Biguma ubwe, mu gihe cya Jenoside yari umujandarume I Nyanza ufite ipeti rya Ajida, akaba yari n’umwe mu bayobozi.

Yahamwe n’ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu yakoreye I Nyanza, Nyabubare, Nyamure, na ISAR aho bivugwa ko yayoboye abajandarume mu kwica abatutsi babarashe, ndetse n’interahamwe zasubiraga inyuma zikabicisha intwaro gakondo. 

Abatangabuhamya kandi bavuze ko ari we wapangaga abajya kuri za bariyeri ziciweho abatutsi. 

Bamwe mu bantu ashinjwa kuba yaragize uruhare rutaziguye mu kwica, harimo uwari burugumesitiri Nyagasaza wa Komini Ntyazo. Pierre Nyakarashi wari umupolisi ndetse na Musonera bitaga Sana Sana.Ibi kandi ngo yabikoranaga n’umuyobozi we muri Jandarumori, Kapiteni Birikunzira.

Umwavoka waburaniye abaregera indishyi Richard Gisagara avuga kuri bimwe mu byateye urukiko kumuha igihano cya burundu, agira ati” harimo imyitwarire ye mu rukiko; mu by’ukuri ntiyigeze agaragaza kwicuza ibyaha yakoze.Yageze n’aho yihakana abatangabuhamya, akavuga ko atabazi kandi nyamara abazi neza.”

Muri ubu bujurire, Biguma yaje mu rukiko ari kumwe n’abamwunganira bane, bagomba kuzamuherekeza kugeza tariki 20 Ukuboza ubwo uru rubanza ruzapfundikirwa. 

Umucamanza SOMMERER ukuriye iri buranisha, yabwiye Biguma ko yemerewe guceceka niba abishaka. 

Umwe mu bunganira Biguma Me ALTIT yabwiye urukiko ko atemera abatangabuhamya batanga ubuhamya bari mu Rwanda agira ati”Abatangabuhamya bo mu Rwanda ntibakwiye kwakirwa. Ntabwo bashobora gutanga ubuhamya bisanzuye kuko u Rwanda ari igihugu kiniga Demokarasi.”

Icyakora, ubushinjacyaha bwamushubije ko ibi nta shingiro bifite kuko urubanza ubwarwo ruri kubera mu Bufaransa, igihugu kizwiho gutanga ubutabera butabogamye. 

Mu bandi batanze ubuhamya ku wa gatanu tariki 8 Ugushyingo, harimo uwitwa Ignace Munyemanzi, wigeze kuba umugenzacyaha mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda Arusha muri Tanzaniya.

Avuga kuri Biguma, uyu mutangabuhamya wo ku ruhande rw’uregwa yabwiye urukiko ati” Yambwiye ko yababajwe no kuba atarashoboye gukiza inshuti ze zari mu byago mu gihe cya Jenoside i Nyanza kuko yahavuye mbere y’uko Jenoside iba.”

Mu Rugereko rw’Ibanze rw’Urukiko rwa Rubanda rw’i Paris, Biguma yari yarakomeje kubwira urukiko ko Jenoside yabaye atakibarizwa i Nyanza, ko ahubwo yari yarimuriwe gukorera i Kigali. Abatangabuhamya banyomoje ayo makuru. Urubanza rwa HATEGEKIMANA wiyise Philipe Manier w’imyaka 68, yajuriye  mu gushyingo rukazarangira tariki 20 Ukuboza 2024

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *