December 22, 2024

Kigali : Abanyarwanda bungukiye byinshi mu nama nyafurika yigaga ku iterambere ry’ingufu z’amashanyarazi

0
ps

Nyuma y’iminsi itatu inama yiga ku iterambere riva ku ngufu z’amasahanyarazi,  umunyamabanga uhoraho muri minisiteri  y’ibikorwa remezo ABIMANA Fidele, ashima ko u Rwanda n’abanyarwanda hari inyungu nyinshi bavanyemo kuko bagize amahirwe yo guhura n’ibigo bitandukanye bishinzwe ingufu z’umuriro ku rwego rw’Afurika  ,mu gutanga ingufu ndetse n’uburyo ibyo  ibikorwa byagera ku baturage.

Abajijwe uburyo bushya bungukiye muri iyi nama ,yagize ati :’’Mu bikorwa bimwe na bimwe byo kwegereza abaturage amashanyarazi  wasangaga babifashijwemo  n’inzego z’ibanze, tugiye kubinoza dukoresheje ikigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi( REG) kandi twizeye ko bizagenda neza.

Mu ntego u Rwanda rufite n’uko mu mwaka wa 2030 abanyarwanda bose bazaba bafite umuriro. N’ubwo bimeze gutyo ariko, umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’ibikorwa remezo ABIMANA Fidele , yabajijwe kimwe mu bisubizo baba bakuye muri iyi nama imaze iminsi itatu ibera muri Kigali Convention Center  , ku kijyanye na bamwe mu baturage bari hirya no hino mu gihugu bakibangamiwe no gucishwa insinga hejuru y’amazu kandi batari bagezwaho umuriro, avuga ko bifuza ko abanyarwanda bose babona amashanyarazi 100% .

Akomeza avuga ko ibisubizo  byiza bivuye muri iyi nama ari uko yitabiriwe na benshi batandukanye bafite n’uburyo butandukanye bwo gutanga umuriro , harimo n’amashanyarazi ashobora gukoreshwa avuye ku mirasire y’izuba.

Lilian ni umwe mu bitabiriye imurikagurisha wari ufite ibikoresho byiza bikoresha imirasire y’izuba , yavuze ko yishimiye kwitabira iri murikagurisha ry’ingufu z’amashanyarazi kuko nawe ngo yungutse abafatanyabikorwa mu Rwanda n’ahandi muri Afrika bagiye kujya bakorana bakageza ku baturage umuriro bakoresheje imirasire y’izuba.

Lilian

Yagize ati  : ‘’Turishimye cyane kuko twungutse isoko, twungutse abafatanyabikorwa mu Rwanda cyane ,kuko ho ntabo twahagiraga hamwe no mu bindi buhugu , bagiye kujya bageza imirasire mu baturage n’ahataragera umuriro bakawubona. Iyi mirasire yacu ni myiza kuko inagendanwa aho ugiye hatari umuriro urawucaginga ukawutwara mu gikapu wagerayo ugacana , ukaba wagaruka aho wavuye nta  kibazo ugize cy’urumuri, ndizera ni iterambere rizaryohera benshi’’.

Umuyobozi ushinzwe imurikagurisha muri Informa Markets, utegura ibirori ku isi, Ade Youssuf, yashimishijwe n’intego iri mu nama y’ingufu z’imurikagurisha muri Afurika. Yasobanuye ko iyi nama ari urubuga rufatika aho abanyafurika bashobora kujya mu biganiro bijyanye n’ingufu, nta mbogamizi n’ibiciro bijyanye n’ibikorwa biba byabereye hanze y’umugabane.

Ade Yousuf

Youssuf yagize ati: “Abanyafurika ubu bafite umwanya wo kuba bo ubwabo no kuganira ku bibazo byihariye bitabaye ngombwa ko byemezwa hanze.”

Mu Rwanda abagera kuri 20% bacana imirasire y’izuba  , ni mu gihe abagera Kuri 50% bacana ingufu z’amashanyarazi zikomoka ku ngomero Gaze Metane na Nyiramugengeri, intego ariko ikaba ko muri 2030 nta munyarwanda n’umwe uzaba adafite umuriro.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *