U Rwanda rwakiriye inama mpuzamahanga y’imurikabikorwa ku iterambere ry’ingufu muri Afurika
Kuri uyu wa mbere, tariki ya 4 Ugushyingo 2024, u Rwanda rwakiriye inama mpuzamahanga y’imurikabikorwa ry’iterambere ry’ingufu z’amashanyarazi, igamije guteza imbere gahunda yo kongera amashanyarazi mu Rwanda no ku rwego rwa Afurika.
Iyi nama, iri kuba ku nshuro ya 11, yitezweho kongera ubumenyi n’ubufatanye mu rwego rw’ingufu, cyane cyane mu kuzamura urwego rw’amashanyarazi mu myaka itanu iri imbere binyuze muri gahunda y’igihugu NST2.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Olivier KABERA, yagaragaje ko kwakira iri murikabikorwa ari amahirwe akomeye ku Rwanda mu rwego rwo kwiyegereza abashoramari no kwigira ku bihugu byateye imbere mu bijyanye n’ingufu.
Yagize ati: “Twagize amahirwe yo kwakira iri murikabikorwa ry’Afurika, rizadufasha kwagura ubumenyi no gusangira ibitekerezo n’abafatanyabikorwa ku bijyanye n’amashanyarazi. Ibi bizadufasha kugera ku ntego za Guverinoma mu myaka itanu iri imbere mu rwego rwa NST2, aho twifuza kongera amashanyarazi ku kigero gifatika.”
Uwase Karire, wari uhagarariye kampani ya AEROSPIN, yavuze ko kampani yabo yitabiriye iri murikabikorwa kugira ngo imenyekanishe ibikorwa byabo kandi ishake amahirwe yo kwagurira isoko muri Afurika.
Yagize ati: “Nubwo tudakorera mu Rwanda, twitabiriye iyi nama mpuzamahanga ngo twerekane ibikorwa byacu, dukomeze kwagura ubumenyi kandi tunashake abashoramari ku mugabane wa Afurika ‘’.
Umunyamakuru w’ amahumbezinews.rw yamubajije uko ibicuruzwa byabo bikora n’ umumaro bifitiye ababikoresha, avuga ko bikora bikoreshejwe n’ intoki batagombye kurira ngo bajye kuzirika amasinga, ahubwo bagakoresha mashine batiriwe burira, bikarinda imfu z’ abantu bapfa bahanutse cyangwa bahiriye hejuru no kwangirika kw’ ibikorwa remezo.
Yagize ati: “Ibicuruzwa byacu birinda impanuka zituruka ku mikoreshereze y’amashanyarazi ndetse bikarinda kwangirika kw’ibikorwa remezo.”
Umuyobozi Wa Giza Cable nawe yishimira ko yitabiriye iyi mama mpuzamahanga kuko ari amahirwe menshi yo guhura n’ abakiriya benshi batandukanye dore ko bo bamaze n’ imyaka 4 bakorera mu Rwanda .
Yagize ati :” ibikoresho byacu ni byiza birakomeye kandi birahendutse ugereranyije n’abandi ,biranizewe . Muri iyi nama turungukiramo abakiriya benshi tubereka ibyo dukora n’ aho dukorera mu rwego rwo gukomeza kuzamura ingufu z’ amashanyarazi zikagezwa no mu baturage benshi.
Imibare itangwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu (REG) yerekana ko ingo zisaga 77.7% mu Rwanda ubu zifite amashanyarazi, zivuye kuri 34% byabarwaga mu 2017. Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ikaba ifite intego yo kugeza amashanyarazi mu ngo ku gipimo cya 100% bitarenze umwaka wa 2030, aho muri ayo mashanyarazi 60% azaba akomoka ku ngufu zitangiza ibidukikije nk’izikomoka ku mirasire y’izuba n’amazi.
Iri murikabikorwa mpuzamahanga ry’iterambere ry’ingufu rikaba ryitezweho kuba imwe mu nzira izafasha u Rwanda kugera kuri izi ntego no kwiyegereza abashoramari bashya mu rwego rw’ingufu mu karere mu gihe cy’imyaka 5 iri imbere.