France: Dr Rwamucyo yasabiwe gufungwa imyaka 30
Urukiko rwa Rubanda rw’ i Paris mu Bufaransa rwasabiye Dr Rwamucyo Eugene imyaka 30 y’ igifungo, kubera ibyaha akurikiranweho bya Genocide.
Kuri uyu wa mbere tariki ya 28 Ukwakira 2024 nibwo urukiko rwa Rubanda rukorera i Paris mu Bufaransa rwasabiye Dr Eugene RWAMUCYO imyaka 30 y’ igifungo kubera ibyaha bya Genoside yakorewe abatutsi mu 1994 yari akurikiranweho.
Mu nkuru y’ ubushize amahumbezinews.rw yabagejejeho yavugaga uburyo bamwe mu batangabuhamya bemezaga ko Dr Eugene Rwamucyo yagize uruhare mu guhamba bamwe mu batutsi n’ abana bakiri bato mu byobo bakiri bazima .
Rero , hari undi mutangabuhamya wabwiye urukiko ko we hamwe n’ abandi batutsi bari kuri bariyeri y’imbere y’urugo rwa NYIRAMASUHUKO Pauline wahoze ari Minisitiri w’Imibereho y’Imiryango, yumvise Dr. Rwamucyo asaba Interahamwe kwica abatutsi.
Yagize ati: “Ntimugomba kwitwara cyana , kandi ko nibiba ngombwa abatutsi mubagire uburiri bwanyu”.
Byagaragajwe n’ abatangabuhamya ko Dr Eugene Rwamucyo yakoranye Genoside ubwenge bwinshi ,
twibutse abasomyi Kandi ko ibi byaha byakorewe ahahoze ari muri Perefegitura ya Butare ubu akaba ari mu karere ka Huye na Gisagara byakorewe nk’ uko twabibabwiye mu nkuru ibanza kuko uyu mugabo ariho yakoreraga mu gihe cya Genoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Nicolas Peton ni umushinjacyaha muri uru rukiko. Yabwiye urukiko ko mu bimenyetso byagaragajwe bitandukanye , byerekana ko Dr Eugene Rwamucyo yagize uruhare muri Genoside yakorewe abatutsi muri 1994 aho yabakoreraga bikorwa bitari ibya kimuntu , agasaba ko urukiko rwamuryoza ibyo yakoze.
Nk’ uko byavuzwe n’ amahumbezinews.rw mu nkuru ibanza ko uyu mugabo yiyemereye ko yategetse ko bahamba imibiri y’ abatutsi bishwe muri Genoside yakorewe abatutsi mu 1994 mu cyobo bashizemo umwuka atabashyizemo ari bazima mu rwego rwo kwirinda izindi ngaruka ziyongeraga ku zari zihari ,abamuburaniraga bo harimo Me Philippe Meilhac na Françoise Marthe, bavugaga ko umuburanyi wabo ari umwere.
Kuri uyu wa gatatu tariki ya 30 Ukwakira niho biteganyijwe ko umwanzuro w’ urukiko rwa Dr Eugene Rwamucyo uzafatwa.