Menya umwihariko wa Dr RWAMUCYO Eugène mu gihe cya Genocide
Dr RWAMUCYO Eugène uri kuburanishirizwa mu rukiko rwa Rubanda rw’I
Paris, yavutse mu
1959, avukira ahitwaga muri komine ya Gatonde muri Perefegitura ya
Ruhengeri, ubu ni mu
karere ka Gakenke, akaba avugwaho umwihariko yagize mu gihe cya
Genocide yakorewe
abatutsi mu 1994 wo guhamba abantu bakiri bazima.
Mu byaha uyu mugabo akurikiranyweho, harimo gutegura no gukora Genocide n’ibyaha
byibasiye inyokomuntu aho yabaga I Butare, ubu hakaba ari mu karere ka
Huye, dore ko yari
n’umuyobozi mukuru wa CUSP (ikigo cy’ubuvuzi rusange cyari gishamikiye
kuri Kaminuza y’u
Rwanda).
Mu byo avugwaho cyane byavuzwe na bamwe mu batangabuhamya babarizwa Gishamvu, ni
uko yahagarikiye ibikorwa byo guhamba abatutsi mu byobo rusange,
hagahambwa n’abakiri
bazima ndetse abandi bakabahorahoza. Ibi akaba yarabikoraga
hifashishijwe imodoka ya
katiripurare ikabasunikira mu cyobo cyari gicukuye ahari Paruwasi ya Nyumba.
Dr RWAMUCYO avugwaho ko yakoreye Genocide mu mirenge ya Ngoma, Huye na
Gishamvu ho
mu Karere ka Huye, ndetse na Ndora yo mu karere ka Gisagara. Yaje
guhungira mu Bufaransa,
aho yaje no gukora nk’umuganga ariko nyuma aza kwimukira mu gihugu cy’Ububiligi.
Mu Kuburana kwe, Dr RWAMUCYO ntabwo yigeze ahakana ibyo guhambisha
imirambo, ariko
we akavuga ko yabikoraga mu nyungu z’ubuzima rusange. Abazwa n’ubugenzacyaha
bw’Ubufaransa, yagize ati: “Nk’umuganga w’inzobere mu bijyanye n’isuku
n’isukura,
nayihambishije mu rwego rwo kurinda ko yateza ibindi byago
byakiyongera kubyari bihari,
ntawe nahambishije agihumeka bose bari bapfuye’’.
Uyu mugabo yatangiye gukurikiranwa tariki ya 5 Gashyantare 2005.
Tariki ya 26 Gicurasi 2010,
hashingiwe ku mpapuro zatanzwe n’u Rwanda zo kumwohereza mu Rwanda, yaje gutabwa
muri yombi aho yafashwe yagiye gushyingura uwitwa Jean Bosco
BARAYAGWIZA i Paris mu
Bufaransa nawe wari warakatiwe n’urukiko rwa Arusha kubera ibyaha bya
Genocide. Nyuma Dr
Rwamucyo baje kumurekura, ariko akomeza gukurikiranwa n’ubutabera bw’Ubufaransa.
Amakuru avuga ko uyu mugabo yakoranye cyane na Leta y’abatabazi
akanashyira umukono ku
nyandiko ishyigikira Leta y’abatabazi, akaba ari nawe wateguye
uruzinduko rwa Jean
KAMBANDA rwabaye tariki ya 14/05/1994 i Butare. Urukiko Gacaca rwa
Ngoma muri 2009
rwamukatiye igihano cyo gufungwa burundu adahari, nyuma yo kumuhamya ibyaha bya
jenoside.
Biteganyijwe ko urubanza ruzapfundikirwa mu mpera z’ukwezi kwa cumi,
aho hazumvwa
Abatangabuhamya 60 zombi ndetse rukaba rurimo abaregera indishyi
(partie Civile) bagera kuri
800.