Muri Basketball Rwanda Cup 2024 APR WBBC irigaragaje naho REG WBBC iribura
Mu mukino waberaga muri BK ARENA kuri uyu mugoroba tariki 20 Nzeri 2024 ,APR WBBC irigaragaje itsinda REG WBBC , ku amanota 72-59 maze REG igenda yimyiza imoso .
Mu mukino watangiye ushyushye ku mpande zombi ku buryo utamenyaga uri butsinde n’uza gutsindwa byaje kurangira mu gice cya mbere APR WBBC itsinze amanota 46 kuri 21 ya REG WBBC , imana y’ibitego muri aki gice ikaba yari uwitwa Kamba Yolo Diakite.
Umukino wakomeje gukinwa ushyushye aho baje kugaragaraga ko REG iri gukora iyo bwabaga ikaza kuzamura ibitego mu gice cyakurikiye ikazamuka ikagera ku manota agera kuri22 mu gihe APR yari ifite 14 . Ibyo ntibyigeze bikanga APR WBBC kuko yaje kuyirusha amacenga na tekinike n’ubundi ikakubitira ku manota agera kuri 60 naho REG igifite 43.
Diakite wa APR WBBC yakomeje kuzahaza iyi kipe ya REG WBBC , umukino uza kurangira APR WBBC itsinze REG WBBC amanota 72 kuri 59. APR WBBC umukino warangiye ije kubona amahirwe yo kubona itike izayifasha guhagararira u Rwanda mu mukino Nyafurika ya Zone ya gatanu ,mu mikino itaha .
Biteganyijwe ko hazashakwa ikipe yegukana igikombe cya Champiyona, aya makipe akazaba ariho azongera guhanganira mu kibuga mu cyumweru gitaha kugirango haboneke ikipe izatahana intsinzi.