December 22, 2024

Kigali Leather cluster yahawe inshingano zo gukurikirana inganda nto, iziciriritse n’inini zikora ibikomoka ku mpu

0
1000839408

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prudence Sebahizi, ( Uhereye iburyo) na Kamayiresi Jean d’Amour, Umuyobozi wa Kigali Leather Cluster


Ubwo ababarizwa mu ihuriro ry’abakora ibikomoka ku mpu mu Rwanda (Kigali leather cluster) bagiranaga ikiganiro na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prudence Sebahizi, Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 6 Nzeri 2024, Kigali Leather cluster yahawe inshingano zo gukurikirana inganda nto, iziciriritse n’inini zikora ibikomoka ku mpu mu Rwanda, banasezeranywa Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda hamwe n’abafatanyabikorwa bayo, bagiye gushaka uko mu Rwanda hakubakwa uruganda ruzajya rutunganya impu.

Minisitiri Sebahizi yabwiye abagize iri huriro ko mu gihe uru ruganda ruzaba rwarubatswe, amakusanyirizo ari yo azatuma rukora neza, kuko kubona impu zo gutunganya bizajya byoroha. Ati: “Ahantu tugomba gushakira umuti mu gihe uruganda rutari rwaboneka ni ukubaka amakusanyirizo y’impu, tukazajya tumenya impu dufite mu gihugu, tukamenya izoherezwa hanze n’izo tugomba gusigarana.”

Yakomeje avuga Kigali Leather cluster ko ifite mu nshingano kugenzura ibikorwa by’uruhererekane byazo mu rwego rwo guteza imbere isoko ryazo.
Ati “ Kigali Leather cluster ifite mu nshingano kugenzura ibikorwa by’uruhererekane rw’impu n’ibizikomokaho mu rwego rw’ubucuruzi n’iterambere ry’inganda ntoya, izicirirtse ndetse n’inganda nini. Bivuze ko abakora ubucuruzi bw’impu bagomba kuzinyuza mu ihuriro ryanyu.”

Kamayiresi Jean d’Amour, Umuyobozi wa Kigali Leather Cluster, yavuze ko bishimiye uruhare rwa Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda mu gushaka umuti w’ibibazo, agaragaza ko bazirikanye ibyo basabwe.
Ati “Nubwo twamubwiye ibibazo dufite, na we hari ibyo yadusabye twakora byadufasha mu kugira ibyo dukemura. Kimwe mu byo yadusabye ni ukubaka amakusanyirizo y’impu azadufasha gushyira hamwe impu zacu kugira ngo abanyamahanga nibaza bazasange zihari.”


Kamayiresi yakomeje avuga ko abacuruza impu biteguye gushaka ubushobozi, bakubaka amakusanyirizo nk’uko babisabwe, yongeraho ko nimara kububona bitazatwara igihe kirekire.


Mu ngamba zafatiwe muri iki kiganiro harimo kubaka amakusanyirizo impu zizajya zibikwamo mu gihe nta ruganda rwari rwaboneka, akazajya afasha mu kuzikusanyiriza hamwe kugira ngo zoherezwe mu mahanga ari nyinshi, cyangwa se abashoramari bakeneye kuzigura bazihasange.

Mu bindi byanganiriheho , harimo gushakira hamwe igisubizo cy’uko inganda zajyaho mu ruhererekane rw’impu n’ibizikomokaho bigizwemo uruhare n’abanyarwanda mu buryo burambye bijyanye n’ubumenyi bugezweho aho MINEDUC isabwa gushyigikira gahunda y’ubumenyi ngiro kugeza ku cy’iciro cyisumbuye ndetse na za Kaminuza;

Kurebera hamwe igishoboka KLC yakora mu nshingano yahawe na Minicom mu kuyobora ibikorwa biri mu guhuza abari mu ruhererekane rw’impu n’ibizikomokaho mu Rwanda no kubazamura mu iterambere no guhanga imirimo ku rubyiruko;

Kubaka umurongo ugaragaza uburyo abari mu ruhererekane rw’impu n’ibizikomokaho bakoreramo mu kwishyiriraho inganda nk’abanyarwanda mu kuzamura iterambere rusange.

Banarebeye hamwe uburyo Leta y’u Rwanda yashyigikira igikorwa cya sisitemu y’inyubako itunganya imyanda iva mu nganda zitunganya impu bityo inganda ntoya n’iziciriritse n’inini kugirango abanyarwanda baharanire kwishakamo ibisubizo.

Gushyiraho amakusanyirizo rusange ikagaragaza impu ziri mu gihugu zizatunganwa mu nganda izizajya zisaguka zikoherezwa ku masoko mpuzamahanga .

kugaragaza umusaruro w’impu ziri mu makusanyirizo ikazisabira uburenganzira bwo gucuruzwa ku masoko mpuzamahanga no hanze ya EAC ku baguzi babonetse binyuze muri Minicom;

Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda Minicom yiyemeje gushishikariza ibigo bya Leta n’abafatanyabikorwa n’izindi nzego za Leta bifite mu nshingano mu guteza imbere impu n’ibizikomokaho mu Rwanda gushaka ingengo y’imari ya sector y’impu ndetse n’inozamikorere ya KLC.

Gutanga raporo y’ibikorwa bya buri gihembwe muri Minicom mu kugaragaza ishyirwa mu bikorwa inshingano Minicom yahaye KLC yo gukora ibikorwa by’iterambere mu ruhererekane rw’impu n’ibizikomokaho mu rwego rw’ubucuruzi n’iterambere ry’inganda ntoya ,iziciriritse ndetse n’inganda nini.


Kugeza ubu ingengo y’imari ikenewe mu kugirango hubakwe uru ruganda no gushyira mu myanya ibikoresho bizakenerwamo birimo n’ibizifashishwa mu gutunganya imyanda izajya ivamo [hagamijwe kuyihumanura] ni miliyoni 15.1 z’amadolari ya Amerika Angana na 20,155,253,500 Frw.


Ubu hamaze kuboneka icyanya cyo kuzubakamo uru ruganda, kikaba giherereye mu Karere ka Bugesera, Umurenge wa Kamabuye, Akagari ka Kampeta mu Mudugudu wa Rutete.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *