November 22, 2024

Ababyeyi bishimiye ko muri Ecole Les Rosignols hagiye gutangizwa umwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye

0

Ababyeyi batandukanye bo Mu karere ka Kamonyi mu ntara y’Amajyepfo no mu mujyi wa Kigali baba abari basanzwe barerera muri Ecole Les Rossignols n’abagiye kuharerera bwa mbere bavuga ko ngo kuba muri iki kigo hagiye gutangizwa umwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye bizafasha abana gukomeza kwiga neza nk’ikigo basanzwe bamenyereye ikindi ngo bizafasha ababyeyi gukomeza gukurikirana imyigire y’abana babo.

Ecole Les Rossignols ni ikigo giherereye mu karere ka Kamonyi , umurenge wa Runda.

Umuwe mu babye basanzwe barerera muri iki kigo avuga ko kuba hagiye gushyirwa umwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye bizabafasha cyane mu gukurikirana imyigire y’abana babo , ati”: Twishimiye uko umwaka wa 2023-2024 wagenze kuko abana batsinze neza kandi ndizera ntashidikanya ko no mu mwaka w’amashuri wa 2024-2025 bizagenda neza cyane kubazahatangirira umwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye ( S1).

Senateri Mugisha Alexis , uhagarariye ababyeyi muri Ecole Les Rossignols , ashimangira ko imitsindiye y’abana basoje umwaka wa Gandatu w’amashuri abanza muri 2023-2024 wagenze neza , ati:” Umwaka wa 2023-2024 wagenze neza kandi abana batsinze neza. tuzakomeza gufatanya n’ubuyobozi bw’ikigo mu rwego rwo kuzamura ireme ry’uburezi muri iki kigo”.

Senateri Mugisha Alexis, umubyeyi uhagarariye abandi babyeyi muri Ecole Les Rossignols

Umuyobozi wa Ecole Les Rossignols, Kamali Steve, ashishikariza babyeyi kuzana abana babo kwiga muri iki kigo kuko ngo ari ikigo kimakaza ireme ry’uburezi , aho ngo bita ku muco n’ubumenyi ati:” Turashishikariza ababyeyi kurerera Muri Ecole Les Rossignol dutanga uburere duhereye mu mashuri y’incuke . umwana wize muri iki kigo ahava afite umuco n’ubumenyi. Mu mwaka w’amashuri wa 2024-2025 turatangiza umwaka w’amashuri yisumbuye rero imiryango irafunguye ku banyeshuri bifuza kwiga muri Ecole Les Rossignols”.

Umuyobozi wa Ecole Les Rossignols, Kamali Steve, arashishikariza ababyeyi kurerera muri iki kigo kuko ngo gitanga ireme ry’uburezi ryo ku rwego rwo hejuru

Mu mwaka w’amashuri wa 2023-2024 ku nshuro ya mbere imfura za Ecoles Les Rossignols zakoze ikizamini gisoza umwaka wa gatandatu w’amashuri Abanza (Primary Six, P6) batsinda ku buryo bushimishije . mu banyeshuri 57 bakoze ikizamini 56 bujuje isomo rya Social, 47 buzuza isomo ry’icyongereza , 54 buzuza isomo rya Science Elementary and Technology (SET) , 28 buzuza isomo ry’imibare , 30 buzuza ikinyarwanda .

Umuyobozi wa Ecole Les Rossignols, Kamali Steve( uhereye iburyo) hamwe n’umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *