December 22, 2024

Menya uko wabungabunga ubuzima bw’umwijima

0
umwijima

Umwijima ni inyama ifite akamaro kanini mu buzima bwa muntu kubera akamaro kawo, ko gushyira ku murongo ibyo umubiri ukenera mu buzima , bikanavugwa ko ibintu byose bikabije biba bibi mu mubiri w’umuntu. Umwijima niwo ukora imvubura zifasha mu igogora mu gihe umuntu amaze kurya , ukaba ari nawo uyungurura ukanasohora imyanda iva mu byo tuba twariye nk’uko aya makuru tyakesha urubauga cnews.fr/nutrition  

Sobanukirwa bimwe ushobora gukora cyangwa kurya ukabungabunga urwo rugingo rw’umwijima .

*.Siporo nicyo kintu cya mbere ugomba kwitaho kuko ituma umwijima ukora neza.

*Ariko ukagirwa inama n’ibyo warya ukawurinda kurwara kuko hari benshi bawurwara ntibabimenye bakazabimenya bararembye rimwe na rimwe bitakigira igaruriro.

Duhereye ku byo kwirinda :

Kunywa ikawa nyinshi :

Kwirinda kunywa ikawa nyinshi

Ni ukubyirinda kuko binaniza umwijima, nibura ntukarenze amatasoi abiri mato ku munsi kubera iriya caffeine

.Kurya amafiriti :

Kwirinda kurya amafirit cyane

Kurya amafiriti kenshi biteza ibyago umwijima kubera ibinure byinshi , iyi biruse ibyo umubiri ukeneye birawunaniza kubera amavuta menshi, ukaba wayarya nibura rimwe mu cyumweru.

Kunywa inzoga nyinshi :

Nk’uko inzobere mu by’ubuzima zivuga , ngo kutanywa inzoga mu rugero ni bibi.Kuba umwijima uhora mu kazi ko kugabanya no kuringaniza urugero rwa ‘alcool’ yo birawusenya.

SODA :

Kunywa fanta  ni bibi cyane ku mwijima , ku buryo hari n’indwara bitiriye Soda yitwa ‘La NASH’, abandi bakunze kwita « indwara ya soda».

Iyi ikaba ari indwara y’umwijima idakira iterwa no kurya no kunywa ibintu by’isukari nyinshi n’ibinure. Iyo ndwara uko itinda ishobora kuvamo urushwima, aho umwijima uba utagikora neza, kandi iyo ndwara ngo yibasira cyane abakunze kunywa ibinyobwa birimo isukari yo mu bwoko bwa soda.

Ibikorwa mu ifarini bitunganyirizwa mu nganda

Ibyo kurya bitunganyirizwa mu nganda abantu bakagombye kubirya ku rugero rugereranyije , Kuko iyo ubiriye igihe kirekire binaniza impindura, kandi iyo impindura inaniwe, icyo gihe umwijima ngo ukora n’akazi k’impindura, bikawunaniza cyane   kubera ibinure n’amasukari biba birimo

Ibikorwa mu ifarini y’umweru

Imigati, za biswi n’ibindi bikorwa mu ifarini y’umweru, bishobora kuzamura isukari , ubundi ikaba yahita imanuka mu gihe biriwe igihe kirekire  nabyo byangiza umwijima. Gusa ntitwiyibagize ko ibyo kurya byiganjemo ibinyampeke  biba bikungahaye kuri fibres zigabanya ibyago byo kurwara cancer y’umwijima.

Hamwe no gukora siporo ,ukanakurikiza izo nama uzaba urinze umwijima wawe kurwara , kandi abantu bakagirwa inama yo kujya kwa muganga kwisuzumisha kugiranmgo bamenye uko bahagaze bamenye uko birinda

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *