December 3, 2024

Menya uburyo ubukungu bw’u Rwanda bukomeje kuzamuka ku kigero cyo hejuru

0
conference

Bamwe mu batura Rwanda bibaza ukuntu havugwa ko ubukungu bw’u Rwanda buzamuka kandi hanze hari ikibazo cy’ibiciro ku masoko.

Mu ntangiriro za 2024, ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse ku kigero gishimishije aho bwazamutseho 9.7 % mu gihembwe cya mbere . Iri zamuka rikaba ryaravuye ku musaruro mwiza wabonetse mu rwego rw’inganda n’urwego rwa Serivise ndetse n’umusaruro mwiza wavuye mu buhinzi  mu gihembwe cy’ihinga A 2024  kubera ko ugereranyije  n’umwaka ushize ikirere cyagerageje kuba cyiza.

Iri zamuka ry’ubukungu  ryo hejuru bigaragara ko  ryakomeje kuzamuka no mu gihembwe cya kabiri 2024. Ibi bikaba bigaragazwa n’igikomatanyo cy’ibipimo by’ubukungu biboneka  cyazamutseho 17% mu gihembwe cya kabiri 2024 ugereranyije n’icy’ubushize.

Tariki ya 20 Kanama 2024 ubwo komite ishinzwe politiki y’ifaranga muri Banki nkuru y’ u Rwanda BNR yateranaga, igamije gushyiraho igipimo cy’inyungu fatizo  kizagenderwaho mu mezi 3 ari imbere , bigaragara ko iteganyamibare muri uyu mwaka utaha , umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro uzaguma mu mbago ngenderwaho hafi 5%. Gusa hari igihe ibi bishobora guhindurwa n’ihindagurika ry’ikirere cyangwa n’imidugararo  ya politike  ku rwego rw’isi.

 Ku bijyanye n’umuvuduko w’ibiciro  byitezwe ko uzaguma kuba hafi ya 5% muri 2024 na 2025. Muri 2024 mu gihembwe cya kabiri umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro wazamutseho gato ugera kuri 5.1% uvuye kuri 4.7% mu gihembwe cya mbere ,bitewe no kuzamuka kw’ibiciro bibarwa hatabariwemo ibiribwa byangirika vuba , kuko iyo babara umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro hatabarirwamo iby’ibiribwa byangirika vuba n’ibikomoka ku ngufu . Rero umuvuduko wariyongereye ugera kuri 6.4% uvuye kuri 5.6 %. Ibi bikaba byaraturutse ahanini  ku kiguzi cyo gutwara abantu n’ibintu nyuma yo kuzamura ibiciro by’ingendo mu gihembwe cya kabiri uyu mwaka.

Iri zamuka rikaba ryaraciwe intege n’igabanuka ry’umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa byangirika vuba wagabanutse kugera kuri 1.6% uvuye kuri 2.5%, bikaba byaratewe n’umusaruro mwiza wabonetse w’ibijumba, imyumbati , inyanya, amashaza , ibitoki wabonetse mu gihembwe cy’ihinga B 2024.

Ku rundi ruhande umuvuduko wizamuka ry’ibiciro by’ibikomoka ku ngufu wariyongereye ugera kuri 4.5% uvuye kuri 2.7% bitewe n’ibiciro by’ibikomoka kuri peterori byari byazamuwe muri Mata 2024, hakurikijwe uko ibiciro byari bihagaze ku isoko mpuzamahanga.

Nihatagira inzitizi ryaterwa n’imidugararo ya Politike cyangwa amakimbirane  yo mu burasirazuba bwo hagati n’intamabara y’ U Burusiya na Ukraine , mu rundi ruhande ngo habe habaho n’imihindagurikire y’ikirere ,uyu mwaka ndetse n’utaha iteganyamibare rigaragaza ko umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro uzakomeza kuba hafi ya 5 % bitewe n’igabanuka ry’umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa kuko byitezwe ko umusaruro w’ubuhinzi uzakomeza kuba mwiza nk’uko bisanzwe bigenda mu gihe ikirere kitatengushye abahinzi.

Ni mu gihe umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro bibarwa hatabariwemo iby’ibiribwa byangirika vuba n’iby’ibikomoka ku ngufu byitezwe ko uziyongera muri 2024 biturutse ku kiguzi cy’ibitumizwa mu mahanga , ariko ukazagabanuka mu gice  cya kabiri cya 2025.

Guverineri wa Banki nkuru y’u Rwanda

Mu kiganiro Guverineri wa BNR John RWANGOMBWA  yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa gatatu, yavuze ko  muri Politique y’ifaranga batajya bifuza ko ibiciro ku isoko byagwa hasi , ngo bikagabanuke buri gihe kuko byakwica ishoramari , aho yatanze urugero  agira ati :’’Hahinzwe ibigori bikera bigashyirwa ku giciro cyo hasi cyane , abaguzi bakishima ariko abahinzi ntibakishima kuko nta nyungu bakuramo bityo bikaba byabaca intege zo kongera kubihinga ubwo tugasonza  murumva rero ko byaba byica ishoramari’’. Akaba ariyo mpamvu avuga ko bazakora ku buryo bizaguma kuri 5% kuko ubu bitabangamye ku mpande zombi.

Mu kiganiro n’abanyamakuru

Hashingiwe ku iteganyamibare rigaragaza ko umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro utazahindagurika, komite ishinzwe politike y’ifaranga muri BNR yafashe icyemezo cyo kugabanya igipimo cy’inyungu fatizo ho ibyijana 50 kugera kuri 6.5%, kivuye kuri 7% , kandi ikaba ibona ko iki kigero gihagije kugirango umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro uzagume ku kigero uriho ubu, ikazanakomeza gukurikirana ibishobora gutuma iteganyamibare ku  muvuduko w’izamuka ry’ibiciro ritagerwaho.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *