December 22, 2024

Umuyobozi wa Hamas yiciwe muri Irani

0
bos up

Umuyobozi wa Hamas, Ismail Haniyeh, yiciwe i Téhéran, nk’uko byatangajwe ku wa Gatatu n’Abarinzi ba revolisiyo, umutwe w’abasirikare b’ingabo za Iran, ndetse n’umutwe w’abanyapalestina baharanira ukwibohora kwayo bose bakaba bashinje Isiraheli kuba inyuma y’icyo gitero.

Bwana Haniyeh yari i Téhéran kugira ngo yitabire umuhango wo kurahira kwa Perezida wa Iran Masoud Pezeshkian, ku wa Kabiri.

Iran ntiyatanze amakuru arambuye ku buryo Haniyeh yishwe, kandi abarinzi bavuze ko igitero kiri gukorwaho iperereza.

Isiraheli yarahiye kuzica Haniyeh n’abandi bayobozi ba Hamas nyuma y’igitero cyo ku wa 7 Ukwakira kuri Isiraheli, cyahitanye abantu 1,200 n’abandi 250 bagafatwa nk’imbohe.

Umuvugizi w’ingabo za Isiraheli ntacyo arabitangazaho.

Isiraheli kenshi ntabwo itanga amakuru iyo bigeze ku bwicanyi bwakozwe n’ikigo cyayo gishinzwe ubutasi, Mossad.

Hamas yatangaje ko Bwana Haniyeh yishwe “mu gitero cy’indege cy’Abasiyonisiti (abanyaisirayeli) ku nzu ye i Téhéran nyuma yo kwitabira umuhango w’irahira ry’umukuru w’igihugu cya Iran.”

Haniyeh yari yavuye muri Gaza mu 2019 kandi yari atuye mu buhungiro muri Qatar.Nkuko byatangajwe na Africanews.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *