Ubuhinde : umuhungu yarokotse ‘amibe’ irya ubwonko
Inzoka y’ amibe irya ubwonko, umuhungu wo mu Buhinde yarayirokotse hifashishijwe ubukangurambaga bwo ku mbuga nkoranyamabaga , aba abaye uwa cyenda uyirokotse ku isi.
Uyu muhungu w’imyaka 14 witwa Jasim Afnan ,bivugwa ko yayanduriye aho yari yagiye kwidumbaguza mu kinamba cyo mu gace atuyemo muri Leta ya Kerrala ho mu majyepfo y’ubuhinde, akaba yarayanduye muri kamena 2024 .
Iyo ‘amibe’ – izwi ku izina ryo muri siyansi rya Naegleria fowleri – bishoboka ko yinjiye mu mubiri we ivuye mu mazi yari yarandujwe na yo nk’uko bivugwa n’umuganga umukurikirana.
Indwara ya ‘Primary Amoebic Meningoencephalitis’ (PAM), iterwa n’iyo ‘amibe’, yica abantu ku kigero cya 97%.
Ahantu hagera kuri hane ,ariho Australia, Amerika, Mexique (Mexico) no muri Pakistani. ikigo cy’Amerika cyo kurwanya no kwirinda indwara kivuga ko hagati y’umwaka wa 1971 na 2023, abandi bantu umunani gusa ari bo bayirokotse.Uyanduye akaba agaragaza ibimenyetso hagati y’amasaha icyenda n ‘iminsi itatu gusa yavurwa kare igakira.
Menya ibimenyesto by’iyo ndwara
Nkuko iyi ndwara izwi mu mpine y’Icyongereza PAM, birimo kurwara umutwe, guhinda umuriro, kugira iseseme, kuruka, kubura icyerekezo, kubabara ijosi, kugira isereri, kugira igicuri cyangwa kubona ibintu wishyizemo nkaho birimo kuba kandi bitarimo kuba.
Uwandura iyi amibe iba yanyuze mu mazuru ikinjira mu igufa ry’agahanga rishamikiye ku zuru ririmo n’imyakura ituma umuntu ashobora guhumurirwa cyangwa kunukirwa, nuko ikagera mu bwonko.
Aka gakoko k’indiririzi [parasite] gahita gasohora ibinyabutabire bitandukanye kagasenya ubwonko nk’uko bisobanurwa na Dr Abdul Rauf, wavuye Afnan.
Yongeyeho ko iyo ‘amibe’ isangwa mu mazi afutse y’ibiyaga, by’umwihariko mu mazi y’akazuyazi ndetse no muri za Piscine abayogeramo bakagumisha iminwa yabo hejuru. Akaba ashishikariza abantu kutihutira gusimbukira mu mazi cyangwa kwibiramo kuko ariho yandurira mu gihe amazi yanduye ikinkira mu zuru.
Dr Rauf yongeraho ati: “Gukoresha umuti wa chlorine mu mazi ni ingenzi cyane.”
Ubushakashatsi bwatangajwe muri leta ya Karnataka, mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’Ubuhinde, bunarimo ko hari abana b’impinja baho n’ab’ahantu nko muri Nigeria bandurira iyo ndwara mu mazi yo kwiyuhagira mu cyumba cy’ubwogero (‘douche’).
Kuva mu mwaka wa 1965, abantu bagera kuri 400 batangajwe ko barwaye PAM ku isi, mu gihe kugeza ubu Ubuhinde bumaze kugaragaramo abarwayi batageze kuri 30.
Afnan yatangiye kugaragaza ibimenyetso nyuma y’iminsi itanu avuye kwidumbaguza mu kinamba . Yarwaye igicuri, anatangira kuvuga ko umutwe umurya cyane.
Ababyeyi be bamujyanye kwa muganga, ntiyoroherwa. Ariko ku bw’amahirwe, se, MK Siddiqui, w’imyaka 46, atekereza neza ahuza ibyo bimenyetso umuhungu we yagaragazaga, n’ikintu yari yarasomye ku mbuga nkoranyambaga.
Papa we yagize ati: “Nasomye ku bijyanye n’igicuri giterwa n’ubwandu. Afnan akimara kurwara igicuri, naramwihutanye mujyana ku bitaro .”nk’uko bbc ibivuga.
Igicuri kidahagaze, yajyanye umuhungu we ku bindi bitaro, ariko ibi byo ntibyari bifite muganga w’inzobere mu kuvura indwara zo mu bwonko no mu rwungano rw’imyakura, bajya ku bitaro Baby Memorial Hospital, byo mu karere ka Kozhikode, ari na byo Dr Rauf akoramo nk’umuganga ngishwanama (‘consultant’) w’abana barembye. Hanyuma ababwira ko yidumbaguje mu kinamba , akaza kugaragaza ibimeneyetso byavuzwe nibyo byabafashije kumenya indwara hakiri kare.
Mbere yuko Afnan ajyanwa kuri ibyo bitaro, abantu batatu bari bamaze kwicwa n’iyo ndwara muri leta ya Kerala.
Dr Rauf yagize ati: “Nyuma y’ibyo, twamenyesheje leta kuko cyari ikibazo cy’ubuzima rusange nuko hatangizwa igikorwa cy’ubukangurambaga.” Ari na cyo Siddiqui yari yamenyeye ku mbuga nkoranyambaga. Ibizami bakoreye uwo muhungu batahuye ko ari iyo amibe yo mu bwonko no mu ruti rw’umugongo harimo ikibazo bamuha imiti ikomatanyije yica udukoko , bamutera mu ruti rw’umugongo rwe hakoreshejwe urushinge. Banamutumiriza undi witwa Miltefosine uboneka mu budage.
Yongeyeho ati: “Ku munsi wa mbere, umurwayi ntiyagaruye ubwenge neza cyane kubera igicuri. Mu minsi itatu, uburwayi bwa Afnan bwatangiye koroha.”
Nyuma y’icyumweru, abaganga bongeye kumusuzuma, basanga ya ‘amibe’ itakiri mu mubiri w’uwo muhungu. Ariko azakomeza gufata imiti kugeza mu kwezi kuri imbere, nyuma yaho arateganya gusubukura amasomo ye bituma akunda kuziga ubuforomo kubera iki kibazo .Umuganga agira inama kwitondera kwidumbaguza n’abajya muri za piscine bakitondera kwibira .