Paris :Barahira wakatiwe burundu ku byaha bya Genocide yapfuye
Inkuru y’urupfu rw’uyu munyarwanda waguye I Paris ,rwemejwe kuri uyu wa mbere tariki ya 29 Nyakanga 2024, akaba yari afungiye muri gereza yo mu Bu fransa, nyuma y’uko yahamwe n’uruhare yagize muri Jenocide yakorewe abatutsi 1994.
Aya makuru akaba yemejwe na Me GISAGARA Richard wunganiraga abaregeraga indishyi mu rubanza rwa Barahira na NGENZI octave rwarangiye mu nkwakira 2019.
Ku rubuga rwe rwa X ,Me Gisagara yagize ati :’’Tito BARAHIRA Alias BARAHIRWA wari warakatiwe igifungo cya burundu n’urukiko rwa Rubanda rwa Paris ku bwo kwica ibihumbi by’abatutsi muri kiriziya gaturika ya Kabarondo yapfiriye I Paris.Ibitekerezo byanjye biri ku nzirakarengane n’ababo, bamwe muri bo bangiriye ikizere ngo mbunganire’’.
Barahira yapfuye afite imyaka 73 akaba yari yarabaye Burugumesitiri wa Komini Kabarondo cyera , icyo gihe hari muri perefegitura ya Kibungo .Akaba yarayoboye kuva mu 1977 ageza 1986.
Muri 2013 niho yafatiwe aho mu Bufaransa n’inzego z’umutekano, akurikiranweho ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu ,ariko biza kurangira atabyemeye.
Mu byo yashinjwaga harimo gutanga amabwiriza yo kwica abatutsi bari bahungiye muri paruwasi y’abanyagaturika ya Kabarondo, ubundi ngo hakaba ubwo anabiyicira ku giti cye.
Mu kwezi kwa karindwi 2016 niho urukiko rwamukatiye igifungo cya burundu, kiza gushimangirwa n’izindi nkiko yari yarajuririye mu kwezi kwa karindwi 2018 no mu kwezi kwa cumi 2019.