November 22, 2024

Ubumenyi bwimbitse ku bidukikije mu banyamakuru inyungu ku Rwanda n’abanyarwanda

0

Nyuma y’amahugurwa bamwe mu banyamakuru bahawe mu minsi igera kuri itatu, ndetse n’urugendoshuri bagiriye muri Pariki ya Nyungwe, bavuga ko kugira ubumenyi bwimbitse ku bidukikije ari inyungu ku Rwanda n’abanyarwanda.

Ibyakomeje kugarukwaho na bamwe mu banyamakuru baganiriye n’amahumbezinews.rw, ni uko ibidukikije bidukeneye kandi natwe tubikeneye. Bavuga ko ibidukikije ari urusobe rw’ibinyabuzima, imihindagurikire y’ikirere ndetse bikanagira aho bihurira n’ubuzima bw’abantu muri rusange, kuko iyo byangiritse  bigira ingaruka ku buzima bwa muntu ndetse no ku bukungu bw’igihugu.

Umwe mu banyamakuru umenyereye gukora inkuru z’ibidukikije Byukusenge Annonciata yatanze urugero agira ati:’’Mu biguhugu by’ubutayu nta mashyamba ahari ,ingaruka ziba ku baturage baho twese turazizi , urugero natwe turamutse  dutemye amashyamba izuba ryatwica ,ubuzima bwacu bukagenda nabi  , kandi nta musaruro twagira, inzara yatuzaho byihuse abanyarwanda n’u Rwanda tukabihomberamo ‘’.

Yongeyeho ko ubushyuhe bwinshi bwumisha ibiti, ariko mu Rwanda hakaba hakiri amahirwe yo kugira ibihe bitandukanye.

Yatangaje ko nyuma yo kugira ubumenyi  buhagije ku bidukikije bwiyongera kubwo yari afite ,nk’abanyamakuru, bagomba kubyigisha no gutangariza abantu uburyo bwo kubungabunga ibidukikije binyuze mu nkuru zicukumbuye zakozwe, kuko ibidukikije ari ubuzima  bw’abantu bikanazamura ubukungu bw’u Rwanda.

Agaruka ku gihombo abanyarwanda n’u Rwanda byagira bitabungabunzwe yagize ati:’’ Kugira ngo amatungo atabura umukamo,ndetse n’abantu bakabura imbuto zo kurya no guhumeka umwuka mwiza ,ni ngombwa gutera ibiti  bivangwa n’imyaka nk’uko barimo kubishishikarizwa ; niyo mpamvu ibidukikije tubikeneye mu buzima bwacu, ariko natwe bikaba bidukeneye ngo tubibungabunge ‘’.

Mu ntego igihugu cyacu kihaye byamaze kugaragara ko ibiti bivangwa n’imyaka biri gutanga umusaruro mu kurwanya igwingira mu bana no kugabanya indwara zituruka ku mirire mibi. Nibura buri muturage agire ibiti 3 by’imbuto mu murima we ku bayifite n’ibindi bizavamo ubwatsi bw’amatungo aho abasha guhinga hose.

Urusobe rw’ibinyabuzima habamo n’inyamaswa  abantu barya  , izifashishwaga mu buvuzi gakondo  bujyanjye n’umuco nyarwanda (abapfumu), abaturage bakajya kuzihiga mu ishyamba , batamenye amakuru yo kubibungabunga bazazimaramo , u Rwanda rugahomba amadevize yinjizwa n’abaje kuzisura.

Byukusenge Annonciata yanakomeje avuga ko ibinyabuzima byose bigomba kubungwabungwa atari mu ishyamba gusa ahubwo no mu miryango yacu ,kuko buri cyose gifite icyo kimaze mu buzima bwa muntu bwa buri munsi, zaba Imbeba ,intozi ,…..

Nyirabera Marie Chantal.

Nyirabera Marie Chantal, nawe  avuga ko umunyamakuru agomba kugira ubumenyi buhagije ,kuko ibidukikije ari ikintu kigari  kandi gisaba kugikoraho inkuru wakigereyeho ,ukakibona , ukamenya ibiri mu rusobe rw’ibinyabuzima inyamaswa ,ibiti, ibikururanda,ibisabantu, ibimera ,…. Akanongeraho ko gukora urugendoshuri bituma umenya uko bibaho n’umumaro wabyo muri sosiyete.

 Yatanze urugero rw’igiti kitwa umukipfu ko aricyo inzuki zihovamo utakoze urugendoshuri ntiwakimenya ngo unabashe kukibungabunga kubera akamaro kacyo. Umuntu akamenya ko niba hari ibidukikije byangiritse no mu buzima bw’abantu hari ibyangiritse.

Yanagarutse kandi ku nyungu za ba mukerarugendo mu ma Parike , ko binjiza amadevize ashobora  gukoreshwa mu nyungu z’abaturage n’igihugu  muri rusange no mu bikorwa remezo by’abaturage ,amashuri amavuriro, imihanda.

Yarongeye at:’’Ubukerarugendo si ubw’abanyamahanga gusa ntibagomba kudutanga kumenya ibyiza by’iwacu  kandi ni byiza binagaragarira mu mibare yiyongereye y’abanyarwanda muri gahunda ya tembera u Rwanda.Abanyarwanda tugomba kuba ishusho y’u Rwanda ku banyamahanga’’.

Bifuza ko hasibwa icyuho mu gutara no gutangaza inkuru z’ibidukikije

Aba banyamakuru bombi kimwe na mugenzi wabo Rwema Thiery, bavuga ko bifuza ko hasibwa icyuho kikigaragara mu bumenyi  bucye bukiri  mu gutara no gutangaza inkuru z’ibidukikije,, kubera ko kuzigeraho bisaba  ubushobozi buhagije kugirango umuntu agire ubumenyi bwisumbuye.

Hatanzwe urugero rw’inkangu yatewe n’ amazi menshi yazanywe n’isuri. Hakamenyekana ikibazo uko kimeze n’uburyo bwo kuyirwanya batera nk’ibiti.

Abanyamakuru  bavuga kandi ko bagize ubumenyi  buhagije kuri bene izi nkuru ,zafasha abafata ibyemezo mu kurengera urusobe rw’ibinyabuzima ,ariko kubera ko  kuzigeraho bisaba amikoro afatika, ntibarabyitaho cyane ngo babafashe kuzigeraho ngo hakorwe inkuru zicukumbuye.

Barongera bakavuga ko bagifata ibintu nk’ibisanzwe , kandi hasabwa ko bagomba guhuza ubumenyi n’igihe tugezemo kuko ibihe byahindutse.Rero  ijisho ry’umunyamakuru ni ngombwa  bahabwe imbaraga bagire ubumenyi buhagije bwo gutara no gutangariza  abaturage  ubwo bumenyi kuko bukenewe .

 Abanyamakuru bishimiye ubumenyi bungutse bwo gutara no gutangariza abaturage inkuru zirengera ibidukikije ,  kandi abaturage nabo bakabigiramo urwabo ruhare .Ibi bakaba babikesha  aya mahugurwa bahawe n’urugendoshuri bakoreye muri Parike ya Nyungwe.

Pariki y’igihugu ya Nyungwe iherereye mu Ntara y’Amajyepfo n’iyuburengerazuba, ikaba ikora ku turere twa Nyamagabe, Nyaruguru, Nyamasheke, Karongi na Rusizi. Rifite ubuso bwa Kilometero kare 1019, rikaba rigaragaramo urusobe rw’ibinyabuzima harimo ibiti bya kimeza,ibyatsi by’amoko atandukanye, ibikururanda,inyoni,ibisabantu, n’ibindi.

Abanyamakuru bari kugenda kuri Canopy.
Abanyamakuru bari mu rugendoshuri muri Pariki ya Nyungwe .

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *