December 22, 2024

Uwamenyekanye ku izina rya DORE IMBOGO yavuye mu mubiri.

0

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 27 Nyakanga 2024 ,niho iyi nkuru y’incamugongo yamenyekanye,ko NYIRANSENGIYUMVA Valentine (VAVA ) yavuye mu mubiri ,aho byagiye bigaragara ku mbuga zitandukanye nkoranyambaga.

Uyu muhanzi wari ukunzwe na benshi kubera ibihangano bye byasusurutsaga abamukurikira , bivugwa ko ibyumweru bitatu  byari bigiye gushira arwariye mu bitaro . Inyarwanda ivuga ko yavuganye n’umwe mu bagize umuryango w’uyu nyakwigendera , akabatangariza  ko ahagana mu ma saa kumi  n’ebyiri z’uyu munsi ariho yavuye mu mubiri , akaba yaguye mu bitaro biri mu karere ka Nyamasheke ku Kibuye ariko ngo indwara  yari itaramenywa n’abaganga.

Yagize ati :’’aho yari ari mu bitaro yatakaga ababara mu nda anaribwa umutwe cyane ‘’.

Uyu muhanzi benshi babajwe n’urupfu rwe  aho bagiye babigaragariza ku mbuga no ku ma status yabo , aho bamwe bagiraga bati :’’ Agiye akiri muto disi, abandi bati :’’Ukuntu ari mu bitaro yavuze ngo bamusabire imbabazi abo yahemukiye nta kizere afite cyo kubaho, n’andi magambo arimo amarangamutima atandukanye, yamenyekanye cyane mu itangazamakuru  ku ndirimbo ye yaririmbaga muri aya magambo agira ati :’’Dore imbogo ,dore impara , dore imvubuuuuu.. , .

NYIRANSENGIYUMVA Valentine  (ava )b Dore imbogo akaba yavuye mu mubiri kuri uyu wa gatandatu tariki 27 Nyakanga 2024 mu masaha ya saa kumi n’ebyiri.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *