November 22, 2024

Big Mining Company Ltd yashyize imbaraga mu gukora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butangiza ibidukikije

0

Mu gihe Ubuyobozi bw’ Ikigo cy’Igihugu gishinzwe mine, peteroli na gazi mu Rwanda bukomeje gushishikariza abakora umwuga w’ ubucukuzi bw’ amabuye y’ agaciro butangiza ibidukikije, Big Mining Company Ltd ikorera mu karere ka Ruhango yashyize imbaraga mu gukora ubu bucukuzi aho bavuga ko kubungabunga ibidukikije babigize intego.

Ubuyobozi bwa Big Mining Company Ltd, buvuga ko bagira umwanya wo kuganira n’abakozi ku buryo bwo gukomeza guteza imbere urwego rw’ubucukuzi kugira ngo rukomeze rutange umusaruro ukwiye habungabungwa ubuzima n’umutekano w’abakora muri uru rwego hamwe no kubungabunga ibidukikije bafatanyije .

Ku ruhare rw’abakozi bavuga ko bafatanya n’ubuyobozi mu kubungabunga ibidukikije harimwo gusibanganya no gutera ibiti ahatagicukurwa amabuye y’agaciro no guca imirwanyasuri.

Uwimbabazi Grace , ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri iyi Kampani, avuga ko bafatanya n’ubuyobozi kubungabunga ibidukikije, Ati:” Kubungabunga ibidukikije muri iyi Kampani ni inshingano za buri mukozi; twese turafatanya haba mu gutera ibiti no kubisigasira kugirango bitangirika bikiri bito “.

Naho Dusabimana Agnes , we avuga ko kuva yagera muri Kampani ya Big Mining bamaze gutera ibiti byinshi Kandi ngo bimwe muri byo byamaze gukura, Ati:” Twe nk’abakozi dufatanyije n’umuyobozi tumaze gutera ibiti byinshi kuko bimwe byarakuze ubu bidufasha guhumeka umwuka mwiza”.

Ndayisenga Emmanuel yunga mu rya bagenzi be bafatanyije gukora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri BIG MAINING CAMPANY LTD , aho avuga ko nk’abakozi bazi neza akamaro ko kubungabunga ibidukikije ahakorerwa ubucukuzi.

Ange Serge Mucyo Muhire, ushinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri Kampani ya Big Mining , avuga ko hashyizwe imbaraga nyinshi mu kubungabunga ibidukikije aho ngo bafite abakozi bihariye 14 bashinzwe imirimo yose ijyanye no kubungabunga ibidukikije , Ati:” Twiyemeje kuba intangarugero mu kubungabunga ibidukikije muri Kampani zikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda, kuko ubu dufite abakozi 14 bita ku mirimo yose ijyanje no kubungabunga bidukijije muri Kampani “.

Ange Serge Mucyo Muhire, ushinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri Kampani ya Big Mining ,avuga ko biyemeje kuba intangarugero mu kubungabunga ibidukikije


Hubakimana Thomas, Umuyobozi Mukuru wa BIG MAINING CAMPANY LTD , avuga bahagaze neza mu kubungabunga ibidukikije mu rwego rwo kugirango bateze imbere ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bakora ari nako bashyira imbaraga mu gukomeza gusubiranya no gutera ibiti ahatagikorerwa.

Hubakimana Thomas, Umuyobozi Mukuru wa BIG MAINING CAMPANY LTD, avuga ko bashyize imbaraga mu kubungabunga ibidukikije aho bakorera


Hubakimana akomeza agira Ati:” Twashyize imbaraga mu gukomeza kubungabunga ibidukikije kuko ubu dufite ushinzwe kubungabunga ibidukikije ugomba gukurikirana ahacukuwe kugirango ahagomba gusubiranywa hasubiranywe n’ahagomba gucibwa imirwanyasuri icibwe. Ibyo tubikora mu rwego rwo gukomeza gukora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ariko butangije ibidukikije”.


Big Mining Company Ltd, yatangiye ubushakashatsi 2014 kugeza ubu ifite abakozi 300 ikaba ikorera mu Karere Ka Ruhango.

Muri Gashyantare 2024, Guverinoma y’u Rwanda n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) , byasinye amasezerano y’ubufatanye agamije guteza imbere ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butangiza ibidukikije.

Aya masezerano ku ruhande rw’u Rwanda yasinywe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta, mu gihe ku ruhande rwa EU hari hari Komiseri ushinzwe ubufatanye mpuzamahanga, Jutta Urpilainen.


Muri aya masezerano impande zombi ziiyemeje guharanira ko amabuye acukurwa mu buryo butangiza ibidukikije no gushakisha ubushobozi butuma hubakwa ibikorwaremezo bya ngombwa bigamije koroshya icukurwa ry’amabuye y’agaciro.

Abakozi bakorera muri kampani ya Big Mining Company Ltd, bavuga ko nabo bafite inshingano zo kubungabunga ibidukikije

Bumwe mu buryo bugezweho mu gucukura amabuye y’agaciro bukoreshwa muri Big Mining Company Ltd.
Hamwe mu hatewe ibiti hatagikorerwa ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *