Perezida wa Uganda aburira urubyiruko rwigaragambya ko ruri kwijugunya mu muriro
Bamwe mu bagize urubyiruko rwa Uganda rurimo abasore n’inkumi ,bavuga ko bateganya kwigaragambya ku wa 23 Nyakanga 2024 kubera ngo akababaro bafite ko kudafashwa na Leta, bitewe na ruswa ikomeje kugaragara bigatuma batabona uko biteza imbere. Ibi bikaba bishinjwa abagize inteko nshingamategeko ya Uganda.
Tariki ya 20 Nyakanaga 2024 ,Perezida wa Uganda yabwiye abaturage ko kwigaragambiriza aho abantu bacururiza nta bwenge baba bashyizemo , kuko gukandagira ibicuruzwa by’abantu atari byo.
Yagize ati :’’? Waba uri gukina, ntukagire mu mutwe wawe ibitekerezo nk’ibyo’’ . Yongeyeho batagomba gushukwa ngo bigaragabye bakakandagire ibicuruzwa by’abantu “.
Ati :’’Mwe mufite ibiryo bihendutse, ahandi abantu bari kurira kubera inzara none ngo murashaka kudutera hejuru? Muri gukina n’umuriro kuko tudashobora kubemerera kuduhungabanya.”
Uru rubyiruko rwabwiwe ko nirunabitegura ruzabishyira ku cyumweru batacuruje , anabasaba ko bakwegera uwitwa Col Edith Nakalema wateguye imyigaragambyo mu 2019 akabacira ku mayange y’ibyamubayeho.
Yanashimangiye kandi ku cy’abakomeza guteza umutekano mucye batavuga rumwe na Leta bakanafashwa n’amwe mu mahanga ko nibikomeza hazafatwa umwanzuro ukakaye kuko nta kiza baba babifuriza.