December 22, 2024

Sobanukirwa uko wabungabunga ubuzima bw’umutima wawe uwurinda uburwayi.

0
umutiiiii

Umutima ni nka moteri y’imodoka ,kuko iyo yagize ikibazo ntigenda . Umutima nawo ni inyama ifitiye akamaro kanini umuntu kuko iyo uhagaze ubuzima nabwo buhita buhagarara.

Indwara y’umutima yica benshi muri ibi bihe ,kandi batanamenye ibyawubateye n’ibyo bakirinda kugirango ubungwabungwe.

Abahanga bavuga ko hari ibyo dukwiye kwirinda kurya kuko byangiza umutima ukaba wahasiga ubuzima mu bihe bitandukanye.

Dore bimwe turya tutazi ko bitwangiriza umutima:

*Kurya ibiryo byo mu nganda :Urugero nka biswi,Sosiso ,amafiriti yo mu nganda, za kereme ;zo , zinongera ibiro cyane ,  ibyo kunywa bifite gaze , abahanga bavuga ko aho kurya ibyo byose byavuzwe wabisimbuza imbuto n’imboga, amashaza cyangwa amafi.

*Gukora akazi gatuma uhora wicaye : Ibi bishobora kugutera umutima ubikinisha.Ubushakashatsi bwakorewe mu buhinde buvuga ko ,Kugirango amaraso atembere neza n’uko nibura wajya ufata iminota itanu yo kugenda n;amaguru.

*Kurya umunyu mwinshi :Ikinyamakuru Sante Plus Mag ivuga ko umunyu mwinshi utuma umutima utera cyane  sibyiza kurya mwinshi.

* Kubyibuha cyane :kugira ibiro byinshi cyangwa kubyib7ha cyane  bibanagamira umutima kubera ibinure byinshi.

*Kunywa itabi : Ikigo cya National Health, lung blood kivuga ko umwotsi waryo ,wangiza unmutima cyane bigastuma umutima udakora neza  mu gihe hariho urugendo rw’amaraso  mu mitsi  ishinzwe kujyana mraso ku mutima.

Muri Amerika  muri 2021 ,hakozwe ubushashatsi bwerekana ko kunywa itabi nturye imbuto n’imboga byinshi ndetse ntunakore na siporo , ikindi ugakunda kunywa ibiyobyabwenge bituma umutima udakora neza.

Indwara z’umutima ni zimwe mu zihangayikishije cyane, mu isi , habarurwa abarenga miliyoni 20,5 bicwa na zo ndetse 80% by’izo mpfu zigaragara mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere nk’u Rwanda.kimwe n’izindi ndwara zitandura ,mu Rwanda naho indwara zitandura ni ikibazo gikomeye kuko zihariye 40% by’abapfa, ndetse 7% by’Abanyarwanda baba bafite ibyago byo kwandura indwara z’umutima.

Inzobere mu kuvura indwara z’umutima Prof MUCUMBITSI Joseph yigeze kugirana ikiganiro cyihariye n’ IGIHE umwaka ushize, yavuze ko ibi bihangayikishije kuko mu ndwara z’umutima zikomeje kwibasira Abanyarwanda ziterwa n’umuvuduko mwinshi w’amaraso aho wihariye 16,2% ku bari hejuru y’imyaka 35, mu gihe imibare yo mu 2012 yari 15,6%.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *