December 22, 2024

Dr. Frank Habineza yasezeranize abaturage bo mu karere ka Gisagara kuzabubakira imihanda

0
IMG-20240629-WA0021

Umukandida w’ishyaka Green Party, Dr Frank Habineza yatangaje ko naramuka atowe azongera ibikorwaremezo mu karere ka Gisagara byumwihariko imihanda harimo n’uwo yanyuzemo aza kwiyamamaza.


Kuri uyu wa gatanu, Dr Frank Habineza nibwo yerekeje mu karere ka Gisagara mu Murenge wa Musha mu bikorwa byo kwiyamamaza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu nk’uko Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yabimwemereye.

Ku isaha ya Saa Sita ubwo yageraga mu karere ka Gisagara, Dr Frank Habineza yasanze abaturage bagera mu bihumbi bamutegerezanyije amatsiko menshi, hanyuma bamwakirana yombi bamusanganira buri wese ashaka kureba uwo muntu uri kwiyammariza kuyobora u Rwanda.

Nyuma yo kubona ubwuzu n’urugwiro yakiranywe muri uyu murenge wa Musha uherereye mu karere ka Gisagara, Dr Frank Habineza yashimiye buri muntu wese wafashe umwanya we akaza kumutega amatwi ndetse asaba kuzahitamo neza bagahitamo Green Party.

Dr Frank Habineza kandi yasobanuriye abaturage bo muri Gisagara ko nubwo abantu benshi ariwe barimo baririmba ngo “Tora Frank Habinezza”, bidahagije gusa ahubwo akwiye gutora n’Abadepite kugira ngo bazunganirane mu gushyiraho amategeko no gushyira mu ngiro ibyo bemereye abaturage.

Dr Frank Habineza wageze kuri site yo kwiyamamarizaho atinze, yavuze ko impamvu yo gutinda ari uko imodoka zayobye ndetse kubera umuhanda mubi, bamara kubona inzira igera mu murenge wa Musha irabagora nyuma abanza kugira ngo amenye icyo Leta ivuga kuri uyu muhanda, bamubwira ko ubuyobozi bubizi bazabikoraho.

Umwanditsi: Rukundo Alex

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *