December 23, 2024

Dr Frank Habineza yiyamamarije ku Ruyenzi mu Karere ka Kamonyi

0
habibu

Nk’uko biteganyiwe kuri gahunda ya Komisiyo y’Amatora (NEC) Dr Frank Habineza n’abo bafatanyije , tariki ya 23 kamena 2024, yiyamamarije ku nshuro ye ya kabiri ,mu kagari ka Gihara. Umurenge wa Ruyenzi  ho mu Karere ka Kamonyi.

Ku cyumweru isaha ya saa sita,  nibwo Dr Frank Habineza uhagarariye ishyaka Green Party yakomereje igikorwa cyo kwiyamamariza ku mwanya w’umukuru w’Igihugu mu Karere ka Kamonyi, abaturange ba Gihara bamwakirana ubwuzu n’ ibyishimo.

Abarwanashyaka ba Preen party bamwaakiranye urugwiro.

Bamwe mu bakandida 50 bari kwiyamamariza kwinjira mu Nteko Nshingamategeko umutwe w’Abadepite, bageze imbere y’abaturage bo mu karere ka Gihara hanyuma barabasuhuza ndetse bamwe babagezaho imigabo n’imigambi y’ibyo bakora mu gihe baba batowe.

Gashugi Leonard umwe mu bakandida 50 b’ishyaka rya Green Party mu matora y’Abadepite, yavuze ko mu gihe baba batowe, mu byo bazakora harimo  gushyiraho ikigega cy’itangazamakuru ku buryo itangazamakuru ryarenga kuba akazi kagoye gusa  , ahubwo rikaba n’aho umuntu yakora ariko yizeye ko ejo n’ejo bundi ryamugoboka.

Dr Frank Habineza yongeye kandi kuvuga ku kibazo cy’ubushomeri bwugarije urubyiruko ,bityo akaba yijeje abaturage bo mu karere ka Kamonyi, ko naramuka atowe azahita ashyiraho gahunda zo guhanga imirimo, aho igera ku 500,000 izahangwa kandi ko bishoboka cyane,  kubera ubushakashatsi bakoze bwagaragaje ko bishoboka.

Asoza agira ati:” mu mwaka ushize, hasohotse ubushakashatsi buvuga ko 25% by’urubyiruko ari abashomeri nta mirimo yo gukora bafite.”

Umwe mu baturage bitabiriye Ingabire Chance Marie Claire yagize ati : Ishyaka Green Party ndarikunda cyane ,kuko batubwiye imigabo n’ imigambi bafite  nkumva ndanyuzwe , ikindi bakaba batarwanya ubuyobozi buriho, bahana ibitekerezo by’uko bakubaka Igihugu cyacu.

Yakomeje asaba ko ibyo babemereye mu matora ashize  n’intego bari bafite  yari ari ugukorera neza igihugu n’abaturarwanda  . cyane ko ibyo batwijeje mu gihe  cy’Amatora ashize ya 2017 bagiye babishyira mu bikorwa kandi ibyo yakoze tugenda tubona inyungu yabyo.”

Yogera ati:”  Ibyo yakoze ni byinshi uhereye ku mirire y’abanyeshuri, byari bingoye kugira umwana kandi uri bubyuke umutegurira ibiryo , uri bujye mukazi byarangoraga , cyane ko rimwe na rimwe nakerererwaga kujya mu kazi , nanone saa sita ari butahe, ugiye gutegurira umwana amafuguro ya saa sita byaribigoye.”

Akomeza avuga ko aho iyo gahunda yo kugaburira abana ku ishuri yaziye ,yabafashije cyane kuko yatumye bakomeza akazi mubuzima busanzwe,  maze bagakomeza kwiteza imbere badataye igihe. I

ikindi  , yavuze na none ku bijyanye na mituweli nkuko byari byavuzwe ubushize , byashyizwe mubikorwa Goverinoma y’ u Rwanda ntabwo yabyiregangije.

Asoza agira ati:”  Icyo nsaba ishyaka rya Green Party, n’uko yaduha imihanda aho itari, iyo izuba ryacanye ivumbi riba ryinshi ivumbi cyagwa imvura  ikazana ibiza biza bituguranye bitewe no kutagira imihanda ikoze neza, ndestse bakanaremra urubyiruko rukabona icyo rukora.

NSHIMMIYIMANA Patric , umuturange wa Gihara nawe yavuze ko ishyaka Green Party baryishimiye, imigabo n’imigambi bafite ari myiza cyane, nkuko bayivuze bayishyize mugiro byaba ari byiza`

Akomeza agira ati:” Bafashije urubyiruko kubona akazi ndetse n’umushahara fatizo byadufasha cyane kuko, abasore brirwa bagenda banywa inzoga n’amatabi mu mihanda yewe utibagiwe no kwishora mu gesso mbi ibyo byagabanuka.”

Akarere ka  Kamonyi gaherereye mu ntara y’Amajyepfo , uku kwiyamamaza kukaba kwabereye bamwe mu baturage ibyishimo babarizwa mu mjurenge wa Gihara aho bishimiye imigabo n’imigambi bagejejweho n’ishyaka Green Party .

Inkuru ya Rukundo Alex

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *