December 23, 2024

GASABO : Dr Frank Habineza uhagarariye ishyaka  Green Party of Rwanda yijeje umuturage ko azakurikirana ikibazo cy’umwana we ufunze

0
frank hab ineza

Ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda, Democratic Green Party of Rwanda (DGPR), ryatangiye ibikorwa byo kwamamaza umukandida ku mwanya wa Perezida, Dr Frank Habineza ndetse n’abakandida Depite 50 bemejwe n’ikigo cy’Igihugu gishinzwe amatora NEC.

Mu murenge wa Jabana ho mu karere ka Gasabo ,kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Kamena 2024, naho hatangirijwe iki gikorwa cyo kwiyamamaza , ku  Ishyaka rya Green Party rihagarariwe na Dr Frank HABINEZA , ku mwanya wa Perezida wa Repuburika ndetse  hakaba n’abakandida mu myanya y’Abadepite 50 bagomba kujya mu Nteko Nshingamategeko nyuma y’uko icyuye igihe ,ikaba yarasheshwe ku wa 14 Kamena 2024.

Dr Frank Habineza wavuye ku biro by’ishyaka  bya Green Party agaragiwe n’umubare munini w’abarwanashyaka ba Green Party, yanyuze inzira yose ari mu modoka ifunguye hejuru ku buryo yagendaga asuhuza abantu hirya no hino mu nzira aho yanyuze.

Dr Frank HABINEZA yakiranywe morale.

Nyuma yo kugera i Bweramvura, Dr Frank Habineza n’abari bamuherekeje bakiriwe n’umubare utari muto w’abaturage  bamugaragarizaga ibyishimo bamwereka ko bafite morale.

Iki gikorwa cyabereye mu kagari ka Bweramvura ,Dr Frank n’ishyaka rye batagaje imigabo n’imigambi bagejeje ku baturage n’abarwanashyaka ba Green Party bari muri aka kagali , agarka  cyane ku guca akarengane mu baturage, gukuraho igifungo cy’agateganyo akenshi gikunze kuba kirekire bigendanye n’iminsi iki gifungo kimara.

Dr Frank yagize ati “Muzaba muhisemo ubuzima bwiza, kubaho mu mudendezo, nta muntu uzongera gufungwa azira ubusa, ndetse no kuzafasha abaturage kwihaza mu biribwa n’ibindi bitandukanye mu gihe mwaba mushyize igikumwe imbere y’ikirango cya ‘Kagoma’ mugatora Dr Frank Habineza.”

Habineza yatangaje ko impamvu yo guhitamo ikirango cya Kagoma n’ukugira ngo abe ari cyo kijya imbere y’ikirango cy’iri shyaka, ni ukubera ubuhangange bwa Kagoma akaba ari inyoni itangaje mu mibereho yayo haba mu kwiyuburura igihe ishaje igasubira bwana, imbaraga ndetse n’ubwenge biranga iyo kagoma.

Habineza yijeje abaturage ko mu gihe baba bamutoye, abaturage bose babaho ubuzima bwiza ndetse n’uwari ugeze mu zabukuru akongera agasubira mu bukumi / ubusore kubera ubuzima bwiza baba bahisemo.

Abaturage baje guhabwa   umwanyamaze yakira ibibazo bitatu byose byaj byiband ku karengane bamwe bakorewe harimo umubyeyi witwa Anonsiyata wavuze ko umuhungu we yakatiwe gufungwa amezi atatu ariko agiye kumara umwaka atari yabona ubutabera.

Undi watanze ikibazo cye, ni umuhinzi uhingira bubyizi kugira ngo  abeho muri uyu murenge wa Jabana waguze ikibanza ariko kugira ngo ahabwe icyemezo cy’ubutaka akaba asabwa kwishyura andi mafaranga 25,000Rwf.

Naho ikibazo cya gatagtu cyaje ari icy’umuturage wasabye Habineza ko naramuka atowe yazatekereza ku murenge wa Jabana akawushyiramo umuhanda wa ‘Kaburimbo’ akabakiza ivumbi rihari. Dr Frank yamusubije ko n’ubundi mu migabo n’imigambi ye harimo kubaka ibikorwa remezo.

Muri aba baturage bose bagejeje ibibazo byabo ku mukandida Dr Frank yababwiye ko bagiye kubikurikirana ndetse anashyiraho umuntu wihariye wo gukurikirana no kumenya niba ibyo bibazo byarakemutse byaba n’ubuvugizi bushoboka bukazakorwa ahashoboka hose.

Abarwanashyaka ba Green Party.

Kimwe n’ahandi mu gihugu hose hatangijwe ku mugaragaro igikorwa cyo kwiyamamaza ku mitwe ya politike itandukanye ikorera kandi yemewe mu Rwanda  , uwa Green Party  igikorwa cyawo cyabereye mu karere ka Gasabo, Umurenge wa Jabana, akagari ka Bweramvura, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatandatu.

Inkuru ya Alex RUKUNDO

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *