November 23, 2024

Perezida w’uburusiya n’uwa Koreya ya ruguru basinye amasezerano y’ubufatanye

0

Kuri uyu wa gatatu, Vradimiri Putin na Kim Jong Un basinyanye amazerano y’ubufatanye mu gihe kimwe muri ibyo bihugu haba habayemo ubushotoranyi  n’ubwo hatasobanuwe uburyo bwaba bumeze.

Ibi bikaba byatangajwe na Putini nyuma y’uruzinduko yagiriye mu murwa mukuru wa  Pyongyang muri Koreya ya ruguru, akagirana ibiganiro na mugenzi we  Kim, aho nawe yagarutse ku mubano yavuze ko uri ku rwego rushimishije muri ubwo bufatanye.

Hari bamwe mu babikurikiranira hafi bavuga ko aya masezerano  ashimangiye ubufatanye burimo gushinga imizi mu buryo bwihuse bwahangayikishije uburengerazuba , agashobora no kuzagira ingaruka zifite ingufu ku rwego rw’isi.

Amasezerano ayo ari yo yose y’ubufatanye mu bya gisirikare ,ashobora gutuma Uburusiya bufasha Koreya ya Ruguru mu ntambara yabaho mu gihe kiri imbere kuri uwo mwigimbakirwa (uriho na Koreya y’Epfo), mu gihe Koreya ya Ruguru na yo ishobora gufasha ku mugaragaro Uburusiya mu ntambara yabwo kuri Ukraine.

Aba baperezida babiri baherukaga guhurira mu Burusiya umwaka ushize muri Nzeri , bikaba bisanzwe bivugwa ko  uw’Uburusiya  asanzwe aha uwa Koreya ya Ruguru ikoranabuhanga  ku bijyanye n’isanzure riyifasha mu bisasu bya misire ,naho Kim akaba ashinjwa guha Uburusiya ibitwaro

Aba  bombi baherukanaga mu nama mu Burusiya, ubwo  Kim yasuraga uburusiya bakaganira ku bijyanye  n’ubufatanye mu gisirikare, bikaba byarakemangwaga ko bagiranye amasezerano ajyanye n’intwaro, ibimenyetso bikaba byarakomeje kwiyongera ko uburusiya bukoresha Misile za Koreya ya ruguru muri Ikraine nk’uko BBc yabitangaje.

Ni mu gihe OTAN yahaye uruhushya Ukraine uburenganzira bwo gukoresha intwaro z’uburengerazuba  bw’isi ku butaka bwu Burusiya hashize ibyumweru 2, kikaba ari icyemezo gikomeye gishobora guhindura isi Ukaraine yaba ifitiye ikizere cyazatuma ibintu bihinduka byiza. Butini we akaba ariko yarabinenze avuga ko ari ihonyora rikomjeye ry’ibibujijwe  mu nshingano mpuzamahanga.

Yanagarutse kandi ku bihano uburengerazuba bwafatiye Uburusiya na Koreya Ruguru, avuga ko ibi bihugu byombi bitihanganira “imvugo y’ibikangisho no guhabwa amategeko” kandi ko bizakomeza kurwanya uburyo uburengerazuba bukoresha bwo “kunigisha ibihano” kugira ngo bukomeze “kwiharira ubutware.

Kim yishimiye ariya amsezerano anatangaza ubwo bufatanye bwuzuye ndeste anavuga ko ari igihe gikomeye cyanditse amateka hagati y’ibi  ihugu 2.

Koreya y’Epfo ishobora kudashimishwa n’aya masezerano  ,ikaba yaranasabye  Uburusiya kwirinda ,nta kurengera.

Umujyanama ku mutekano w’igihugu wa Koreya y’Epfo Chang Ho-jin, yari yabwiye mugenzi we w’Uburusiya ko Uburusiya “bukwiye kuzirikana uzaba ari ingenzi cyane kuri bwo hagati ya Koreya ya Ruguru na Koreya y’Epfo, igihe Uburusiya buzaba burangije intambara yabwo na Ukraine”.

Kuba byagira ingaruka zikomeye ku rwego rw’isi kandi ,byanagarutsweho n’umushakashatsi  mu kigo cy’ubushashatsi Stimson Center cyo muri Amerika.Yagize ati :’’Niba Koreya ya ruguru ikomeje guha intwaro Uburusiya , Uburusiya nabwo bukaguma guha Koreya ya Ruguru ikoranabuhanga rikataje rya gisirikare, dushobora kubona ikibazo cy’ikwirakwira ry’intwaro ku isi”.

Mu myaka 24 ishize nibwo Putin yaherukaga kugirira uruzinduko i Pyongyang . Icyo gihe hari hashize amezi 4 gusa  ageze ku butegetsi, anahura na se wa Kim ,Kim jong .Kubera ibihano by’amahanga ubukungu bwa Koreya ya Ruguru bwarashegeshwe kurushaho .

Umwaka ushize nibwo Kim yaherukaga mu Burusiya , Putin akaba yari yasezeranyije gufasha Koreya ya Ruguru gukora ibyogajuru byayo, hanyuma mu magerageza menshi yakozwe  ku bigeza mu isanzure byaramunaniye.

Kuko ikoranabuhanga rikoreshwa ari rimwe ,Amerika yemeza ko iyo gahunda y’ibyogajuru ya Koreya ya Ruguru inagamije kongerera ubushobozi misile zayo zo mu bwoko bwa ‘ballistic’.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *