Inyubako ya EAR Diyoseze ya Shyira igisubizo mu guca akajagari mu bucuruzi
Mu karere ka Musanze EAR Diyoseze ya Shyira yatangije inyubako y’ubucuruzi ifite ibyumba bigera kuri 200, icyumba cy’inama na biro .Iyi nyubako ikaba igamije guca akajagari ndetse n’ubucucike mu bacuruzi , bikanafasha gukomeza guhindura umujyi wa Musanze nk’umujyi mujyi urimo kwihuta mu iterambere.
Bamwe mu bikorera , babwiye amahumbezinews.rw ko iterambere ry’umujyi wa Kusanze rikataje kandi ko rikomeza kubafasha gukora bisanzuye nta kajagari.
IYAMUREMYE Deo yagize ati:”Uyu mushyi wacu, ndabona ufite ikerekezo cyiza nkurikije inyubako zirimo ,ugereranije n’indi migi ,kuko umujyi wa musanze urimo inyubako nyinshi zigezweho.”
Mugisha celesitin nawe ati:” Dukomeje kwishimira iterambere rikomeje kwiyongera mu mujyi wa Musanze ugereranije n’imyaka yashize ,kuko wasangaga dukorera mu kajagari gakabije.Ariko ibi byose turabikesha imiyoborere myiza’’.
Musenyeri MUGISHA MUGIRANEZA Bishop EAR Diosese ya Shyira, avuga ko iyi nyubako izafasha guhindura isura y’umujyi wa Musanze.
Yagize ati:”Ubwiza bw’uyu mujyi nka Diosese tugomba kubigiramo uruhare,turifuza ko iyi nzu izaba iya mbere mu kwakira abakerarugendo , kandi turifuza ko bizaturenga bikagirira abantu benshi umumaro.”
Guverineri w’intara y’amajyaruguru MUGABOWAGAHUNDE Maurice wari umushyitsi mu kuru, ubwo yashyiraga ibuye ry’ifatizo kuri iyi nyubako , yavuze ko iyi nyubako ije gusubiza bimwe mu bibazo byari hirya no hino mu bucuruzi.
Yagize ati:” Iradufasha kugabanya ibibazo by’ubucucike byari hirya no hino mu masoko amwe n’amwe, ariko no kubona aho abantu bakorera hisanzuye ,bikazanafasha ubukerarugendo kwiyongera ,kuko hanateganywa gutunganywa ubuzitani bujyanye n’icyerekezo.”
Ni umushinga uzaba ufite parikingi y’imidoka zigera kuri 300 ukazasozwa utwaye agera kuri miliyari 2. Ni inyubako irimo kubakwa ku bufatanye n’abakirisitu ba EAR Diosese ya Shyira ikazubakwa mu gihe cy’amezi 7 .