December 22, 2024

Musanze: Amakimbirane mu miryango intandaro y’ubuzererezi bw’abana 

0
2 musanze

Mu karere ka Musanze haracyagaragara umubare w’abana b’inzererezi, higanjemo abana bari munsi y’imyaka 12, aho bavuga ko ikibatera kwishora mu buzererezi ,ahanini ari imiryango yabo ihora mu makimbirane.

Ubwo amahumbezinews.rw yagerajeje kuganira na bamwe mu bana b’inzererezi bavuga ko nabo kuba muri ubu buzima bitabanezeza ko ari ukubura uko bagira,baboneraho gusaba ubuyobozi  kubavuganira nabo bagahabwa uburenganzira nk’ubw’bandi bana.

Ndacyayisenga Daniel ni umwana w’inzerezi yagize ati:” Njyewe njya gufata umwanzuro wo kuza kwibera mu muhanda, n’uko Papa na mama nta mutekano baduhaga mu rugo bakanatwicisha inzara, n’ibikoresho byo ku ishuri ntibabimpe mpitamo kwibera imbobo. Ariko mbonye aho mba nkabona n’ibikoresho by’ishuri nasubira mu rugo.”

Karangwa Prince nawe yagize ati:” njyewe naje mu muhanda kuko numvaga ntashaka kuba mu rugo kubera ko mama yajyaga yirirwa yasinze ntatugaburire.”

Hari bamwe mu babyeyi nabo bavuga ko nubwo hari abana bishora mu buzererezi kubera impamvu z’imiryango yabo itameranye neza, ariko harimo n’abananirana ku mpamvu zabo bwite.

Mukabarisa Esperance ni umubyeyi yagize ati:” Mu by’ukuri n’ubwo hari ababyeyi badatanga uburere bwiza rimwe na rimwe bikaba byaba impamvu nyamukuru yatera abana ubuzererezi ,ariko hari n’abana baba badashobotse.Kuko nanjye mfite umwana yatangiye ajya aza bwije namucyaha nk’umubyeyi akagenda akarara iyo ntazi biza kurangira abaye inzererezi nyayo.”

Ababyeyi bombi icyo bahurizaho ni uko ikibazo cy’abana b’inzererezi leta yagishyiramo imparaga kuko abo bana nibo usanga bavamo ibyihebe.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze butangaza ko ikibazo cy’abana b’inzererezi bwagihagurukiwe hagamijwe kubasubiza mu miryango.

Nsengimana Claudien ni Umuyobozi w’Akarere ka Musanze yagize ati:”Ikibazo cyabo bana hari uburyo tugenda tubakura mu mujyi ariko ubwo habanza kumenyekana imiryango ya bo mbere yo kumujyana tukabanza kuganiza imiryango yabo tukamenya igitera uwo mwana ubuzerezi, n’ubwo ujyana bamwe hakaza abandi, niyo mpamvu ari igikorwa gikomeza ku bufatanye  n’inzego z’umutekano.”

Umujyi wa Musanze mu iterambere

Umujyi wa Musanze ni umwe mu mijyi irimo gutera imbere ariyo mpamvu usanga umubare w’ abo bana bo ku muhanda wiyongera. Hari Icyo ubushakashatsi bwakozwe kuri abo bana bwagaragaje.

Ubushakashatsi bwakozwe 2019 na Commission iharanira uburenganzira bw’umwana,bwagaragaje ko muri aba bana baba mu muhanda, 55.6%, bahaba mu buryo buhoraho kuko ari naho bakura ibyo kurya naho 44.3% birirwa ku muhanda ariko bakaza gutaha naho 0.1% ni abana babana n’ababyeyi babo ku muhanda aho akenshi baba barahavukiye.

Abana bizerereza bashakisha imibereho mu mujyi wa Musanze n’udufuka twabo

Bwerekanye kandi ko 1629 ari abana bafite ababyeyi bombi, 202 bafite umubyeyi w’umugabo, 490 bafite ba nyina gusa naho 135 bapfushije ababyeyi bombi. Ikindi kandi 215 bazi ba nyina gusa, 37 ntibazi niba hari umubyeyi n’umwe bagira.

UMUGIRANEZA Alice

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *