Kigali/Gahanga :Umunsi ngarukamwaka w’amahoro ubudasa ku isi hose
Kuri uyu wa gatanu mu karere ka Kicukiro Umurenge wa Gahanga akagari ka Kagasa ,hizihijwe umunsi ngaruka mwaka w’amahoro , ubuyobozi buvuga ko ari ubudasa ku isi hose.
Hari mu masaha y’agasusuruko , abitabiriye uyu munsi bawukereye ababyeyi bambaye imishanana abagabo bambaye amakositimu abandi bakenyeye kinyarwanda. Uyu munsi ukaba watangijwe n’urugendo rw’amahoro abawitabiriye bagana ku giti cy ‘amahoro ndetse bakanagera no ku iriba ry’amahoro.
Uyu munsi ukaba ari ubudasa ku isi hose nk’uko umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gahanga Rutubuka Emmanuel yabigarutseho. Yagize ati : ‘’Ku Isi hose hajya hizihizwa umunsi mpuzamahanga w’amahoro ariko mu murenge wa Gahanga ni ubudasa ,kuko twe uyu munsi tuwizihiza buri mwaka , ukaba ufite amateka abanyagahanga bihariye . Ubu tukaba tuwijihije ku nshuro ya gatatu kandi bikaba biri gutanga umusaruro mwiza ku buryo bimaze kugera no ku rwego rwa buri kagari.
Umunyamakuru w’amahumbezinews.rw yifuje kumenya imvano y’uyu munsi ngarukamwaka w’amahoro mu murenge wa Gahanga , asobanurirwa ko uyu munsi wavuye kuri bamwe mu baturage bo muri uyu murenge , harimo uwitwa NGARAMBE Francois Xavier waje aturutse mu murenge wa Kimironko akagari ka Kibagabaga umudugudu w’urumuri ,wiciwe umuryango we muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 , waje avuga ko ashaka kwiyunga na Bucyana Innocent utuye mu mudugudu wa Gatovu akagari ka Gahanga wagize uruhare mu gitero cy’ i Karambure cyahitanye umuryango wa Ngarambe.
Ubuyobozi bw’umurenge rero bwaje kwakira icyo kifuzo maze buhuza Ngarambe na Bucyana n’uko Ngarambe ababarira Bicyana.
Uyu munsi umaze imyaka itatu .Tariki ya 26 Gicurasi 2019 aba bombi bitabiriye inteko rusange yateraniye Gahanga mu kagari ka Karembure , bahamije ko biyunze ubwabo kandi biyemeje kuzabana mu mahoro bakaniyemeza kuba abarimu b’amahoro.
Ubwo inama njyanama y’umurenge wa Gahanga yateranaga tariki ya 05 Gashyantare 2022 imaze gusuzuma iki gikorwa cy’ubumwe n’ubwiyunge yemeje umwanzuro nomero 001/04/022021 ko tariki ya 26 Gicurasi ari itariki y’umunsi ngarukamwaka w’Amahoro ,kubera intambwe yatewe na NGARAMBE Francois Xavier na BUCYANA Innocent. uyu munsi ukaba ari ubudasa muri uyu murenge wa Gahanga uzajya wizihizwa nk’urugero rwiza rwo kubaka amahoro dore ko n’insanganyamatsiko bafite igira iti :’’Kuba umwe kwacu niyo mahoro arambye“.
Ku bufatanye n’Akarere ka Kicukiro muri uyu murenge wa Gahanga hakaba harashyizweho ibimenyestso biranga aya mahoro haterwa igiti cy’amahoro mu rusisiro rwa Gahanga nk’urwibutso rw’ubumwe n’ubudaheranwa hagati ya Ngarambe na Bucyana ndetse hakanashyirwaho iriba ry’amahoro mu kagari ka Murinja.
Icyo nicyo giti cy’amahoro kiri kuvugwa mu nkuru kiri kuvomererwa na NGARAMBE na BUCYANA biyunze
Iri ni iriba ry’amahoro ryubatswe
Bamwe mu baturage batuye muri uyu murenge nabo bishimira uyu munsi w’ubudasa, aho bimakaza amahoro bagabarina inka . Tumuhayempundu Radisilas utuye mu Kagari ka Ntunga umudugudu wa Rugasa yagize ati :’’Kuko Imana ariyo idushoboza nagabiye inka y’urukundo umuturanyi nk’ikimeneyetso cy’amahoro. Iki ni igihango tuba tugiranye kuko hari ibyo kitwibutsa mu myaka 30 ishize igihugu cyacu kivuye mu kaga ,ubu kikaba kimaze kwiyubaka. Nkaba ngira inama urubyiruko gusigasira ibyiza byose tumaze kugeraho kandi tugakora ibikorwa byiza tugendeye kuri gahunda za Leta yacu y’ubumwe ,tukanabikora twumva biturimo atari ukubishyira mu bikorwa gusa nk’abatabyumva mbese nta kutuyobya tugomba gushishoza’’.
UWINGABIRE Ernestine umwe mu bagabiwe , atuye mu kagari ka Mulinja nawe ati :’ Uyu munsi w’amahoro ni mwiza cyane kuri njye kuko nahawe amata, nanjye gahunda nziza Perezida wacu yatuzaniye ya Gira inka munyarwanda ingezeho. Uyu munsi muri Gahanga mbona ari nk’igitangaza kuko bidufasha kugira ubumwe n’ubwiyunge n’ubudahemukirana”.
Umuyobozi nshingwabikorwa w’akarere ka Kicukiro Monique Huss yazoje umunsi ashimira Ngarambe na Bucyana intambwe bateye agira ati :”iyi ntambwe ntibe iy ‘aba gusa ahubwo ibe iya bose ntibibe iby’umurenge wa Gahanga na Kicukiro gusa ,kuko mu myaka 30 ishize igihugu kivuye muri Jenoside yakorwe abatutsi , amahoro dufite tumenye uwo tuyakesha. Igihugu cyubakwe n’uwakoze Jenocide ndetse n’uwayikorewe , dufatanye kongera kubaka igihugu cyacu kizira jenocide’’ .
Yanongeyeho ko bashimira abarokotse Jenoside babaniye neza abayikoze,ndetse na Nyakubahwa Paul KAGAME wayihagaritse, ubumwe n’ubwiyunge bukaba bugeze ku ntambwe nziza. Ati :’’ twubake u Rwanda twifuza twimakaze ubumwe n’ubudaheranwa ,tunabwira urubyiruko amateka nyakuri kugira ngo rutazongera kugwa mu mutego ‘’.