December 22, 2024

Bugesera: Abaturage barishimira ko basigaye babonera amazi meza ku gihe

0
1710528800054


Abaturage bo mu mirenge ya Mayange, Cyohoha na Ntarama bavuga ko basigaye babona amazi meza bakoresha bitandukanye n’uko mbere bayabonaga mu minsi 15 cyangwa akagarikira mu nzira atabagezeho ngo kwegerezwa amazi byabafashije guhashya indwara ziterwa n’umwanda ukomoka ku isuku nke.


Sibomana Jean Pierre, Umuturage utuye mu murenge wa Ntarama , avuga ko mbere ikintu cyamugoye ubwo yazaga gutura mu Bugesera ari ibura ry’amazi kuko ngo yahimukiye aturutse i Kigali yahagera akajya abura amazi akoresha .


Ati:”Ubwo nazaga gutura mu murenge wa Ntarama mu mwaka wa 2015 mu ntangiriro z’ukwezi kwa mbere nasanze nta mazi ahari! twaguraga ijerekani ku mafaranga arenga 200Frw kandi ari urugo rurimo abana bigasaba kuvomesha amafaranga hafi 3000 Frw buri munsi. Hari n’igihe twayaburaga tukajya kuyavoma I Gahanga mu karere ka Kicukiro, Ariko ubu twabonye amazi ku buryo nanjye nahise nyageza mu rugo iwanjye. Iyo dukoresheje amafaranga menshi ntiturenza 10,000frw cyangwa 12,000frw abana bari mu biruhuko”.


Akomeza avuga ko mbere iyo baburaga amazi hari igihe abana bararaga batoze ndetse ngo bakaba banakambara imyenda itameshe, ariko ubu ngo barisukura bihagije bakanasukura imyambaro yabo.


Mukandayisenga Annonciata , utuye mu Kagari ka Kibenga , Umurenge wa Mayange, avuga ko mbere baburaga amazi yo kunywa no gukoresha mu rugo bakajya kuyavoma Rwakibirizi mu murenge wa Nyamata, ariko ko ubu basigaye babona amazi mu minsi mike bitandukanye na mbere bategereza ibyumweru bibiri.


Binemezwa na bamwe mu batuye muri ako kagari, bavuga ko ubu ikibazo cy’amazi cyarangiye batakiyabura aboneka kenshi gashoboka. Ati :“Ubu dufite amazi ahagije pe! ariko mu mbere ya 2019 muri uyu murenge hari ikibazo cy’amazi gikomeye, twahendwaga n’amazi yo kubakisha no gukoresha mu rugo , ariko ubu turishimira ko turayabona atakibura nka mbere”.


Bavuga ko kubona amazi hafi kandi ku gihe byabafashije gukora ibikorwa bibyara inyungu


Ndagijimana Samuel, Umuturage wo mu murenge wa Ruhuha, avuga ko kuba basigaye babona amazi mu gihe cya vuba byamufashije gukora ibikorwa bibyara inyungu aho ngo yatangiye gutunganya amafunguro ( Resitora) muri iyi santere.


Ati:” Ubu ntunganya amafunguro muri iyi santere, mbere byarangoraga kubera ibura ry’amazi zayaga rimwe mu byumweru 2 ntabwo yaza ntitubimenye cyangwa akagenda tutayabonye bigatuma hari igihe mbagarara gukora ariko ubu nyabona mu gihe cya vuba bikamfasha gutanga amafunguro atunganije neza kandi buri gihe”.


Ndagijimana Akomeza avuga ko mbere yakoreshaga amafaranga asaga 30,000Frw ku kwezi agura amazi igihe yabuze ariko ngo ntakirenza amafaranga 10,000Frw ku mazi akoresha muri Resitora ye.


Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko kuva mu mwaka 2019 hubatswe inganda 2 zunganira rumwe rwari ruhari


Kananga Jean Damascene umukozi w’akarere ushinzwe amazi n’isukura, avuga ko ibyo aba baturage bavuga bifite ishingiro ko hari imbinduka nini zabayeho mu kugeza amazi meza ku baturage ugereranije na mbere y’umwaka wa 2019.


Ati:” Mbere y’umwaka wa 2019 byashoboka ko kugirango amazi asubire mu bice yavuyemwo byasabaga iminsi 15 hakaba hari n’igihe agaruka abaturage bamwe batamenye ko yaje cyangwa akanagarukira mu nzira bamwe batayabonye.
Kugeza ubu twishinira ko abaturage bagerwaho n’amazi mu buryo buhoraho n’ubwo hari uduce duke tugisaranganyamwo amazi ariko birateganywa ko natwo tuzayagezwamwo mu gihe cya vuba .


Mbere y’umwaka wa 2019 twari dufite uruganda rumwe rwa Ngenda rwari rufite ubushobozi bwo gutanga amazi angana na Meterokibe ibihumbi 2800 na 3200 bitewe n’uko ibihe bimeze.


Nyuma y’umwaka wa 2019 twubatse inganda 2 zaje ziyongera ku ruganda rumwe Ngenda rwahaga amazi abaturage batuye mu mirenge 15, arizo Kanyonyomba na Kanzenze zose hamwe zikaba zitanga Meterokibe ibihumbi 18. Ibi byatumye abaturage batuye mu mirenge 6 babona amazi mu buryo buhoraho abandi bo mirenge ibiri bakayabona mu buryo dudahoraho . Hari n’indi mushinga iri gukorwa kugirango abaturage bose babone amazi meza “.


Kuba akarere ka Bugesera kari kugenda gaturwa cyane n’abaturutse mu bindi bice bitandukanye by’igihugu bituma hakenerwa amazi menshi


Kananga, avuga ko kuba akarere ka Bugesera kari guturwa cyane n’imibereho y’abatura ikazamuka ngo bituma hakenerwa amazi menshi , ati: ” bitewe n’uko akarere ka Bugesera kagenda gaturwa cyane bituma hakenerwa amazi menshi ikindi kandi uko abaturage bagenda batera imbere nabyo bisaba amazi menshi twavuga nk’ayo gukoresha mu misarani n’ibindi bikorwa bikenera amazi menshi. Dukeneye nibura amazi angana na Meterokibe ibihumbi 52 kugirango tubashe guhaza abaturage bose”.

Kananga akomeza avuga ko mu ibarura rya 2006, abaturage b’akarere ka Bugesera bari ibihumbi 260 bisaga ariko ubu ngo ari bihumbi 551,103 barenga ngo kwiyongera kwabo bituma hakenerwa amazi menshi.

Kugeza ubu akarere ka Bugesera kamaze kugeza amazi ku baturage ku kigero cya 75.1% ariko bikazageza muri Gicurasi 2024 kageze ku kigero cya 81.6%.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *