November 23, 2024

Isura y’umunyarwandakazi mu myaka 30 ishize

0

Kuri uyu wa gatanu werurwe 2024 hizihijwe umunsi mpuzamahanga w’umugore, aho witabiriwe n’abantu bavuye mu ntara zitandukanye, abanyarwanda n’abanyarwandakazi , abirabura n’abera. .Insanganyamatsiko yagiraga iti: “Imyaka 30 ‘’Umugore mu iterambere’’.

Hari mu masaha ya saa tatu, umutekano wuzuye wari wakajijwe  mu mihanda imodoka zituruka impande zose zuzuye abagore babucyereye ,bambaye imishanana , imyambaro abanyarwandakazi bakunda ,bagana kuri BK Arena , bamwe muri bo banateze ingori ndetse bambaye mu majosi amakarita agaragaza igikorwa bagiyemo.

Ibi birori byari byitabiriwe n’abatandukanye , abagore n’abagabo, harimo umukuru w’igihugu nyakubahwa Paul Kagame n’umugore we , hagaragayemo ishusho cyangwa isura y’umugore w’umunyarwandakazi mu iterambere muri iyi myaka 30 ishize.

Ndamukunda Ebnezer ni umwe mu bakobwa  wabashije kwiteza imbere nka  rwiyemezamirimo muto w’umunyarwandakazi ukorera muri Sudani y’amajyepfo . Uyu mukobwa yavuze ko yize mu Rwanda akagenda ahabwa amahirwe yo kwiga mu bihugu byo hanze harimo Amerika ,ibijyanye n’ubwubatsi kubera ubuhanga n’ubushake yagaragazaga, igihugu  cy’ u Rwanda kikamwizera kikamwoherezayo kwagura ubwenge.

Nyuma yo gusoza amasomo ye muri kaminuza mu Rwanda  , kubera ubwo buhanga bwe  no gutinyuka ,yakoreye stage muri Sudani y’amajyepfo aho yaje no gukura amahirwe yo gukora akazi muri icyo gihugu, kubera gukora neza akazi ke yagiye ahembwa umushahara yifuzaga. ,ndetse aza no kugera aho aza kwikorera , agashinga kampani ye .

 Nyuma y’uko kampani yakoreraga yaje kugira ikibazo cy’igihombo, yaje guhindukira akajya ayifasha kuyiha ibikoresho kuko ubwo bushobozi yari abufite bakazajya bamwishyura nyuma.

Yagize ati : ‘’Kampani nakoreraga kubera ko yabonaga ndi umuhanga nanjye maze kubibona ko nkora neza ,nabandikiraga mbasaba umushara nifuza ntizeye ko bawumpa, ariko bagahita bawumpa. Aho ije kugirira ikibazo isa n’ihombye nari nabasabye ko ubwo bagize ikibazo , nabonye igisubizo cyacyo, mbasaba ko najya mbaha ibikoresho by’ubwubatsi bakajya banyishyura bayabonye kuko nta mushoramari udahomba , hanyuma dutangira gukorana gutyo muri bizinesi.Uyu mukobwa ashima Leta y’u Rwanda ko amahirwe iha abagore ariyo yatumye agera aho ari ubu ku rwego rushimishije .

DUSHIMIMANA Beatrice rwiyemezamirimo .

Kimwe na mugenzi we, Beatrice Dushimimana uvuka mu karere  ka Burera mu ntara y’amajyaruguru. Nawe ashimira ubuyobozi ko aribwo butuma babasha kwiteza imbere ,aho bakomanga ntawubasubiza inyuma , kuko ngo ubu ku myaka ye 28 ageze ku ntera ishimishije, aho yatangiye yihingira ibirayi agakuramo amafranga angana 50,000fr ubu akaba ageze  aho apiganirwa isoko rigera kuri miriyoni 300.000000fr.

Yagize ati :’’Gutinyuka , kwigirira ikizere  , ukumva wifitemo imbaraga zo guhangana ku isoko ry’umurimo n’abagabo ,nta kidashoboka, dore ko n’igihugu cyacu gifasha umugore ushoboye kandi ushobotse, tukagira n’amahirwe na za Banki zikadufasha, kuko natangiye kwikorera 2015 ngenda ntera imbere gahoro gahoro ,ariko gutinyuka, kwigirira ikizere cyo guhatana ,nibyo byatumye ubu mbasha kubona amasoko atandukanye aho ubu ngeze ku rwego rwo gufata isoko rya miriyoni 200 cyangwa 300.

UWIZEYIMANA Marie Louise umugore w’umunyamakuru witabiriye ibirori.

Mu ijisho ry’umunyamakuru, UWIZEYIMANA Marie Louise ni umwe mu bagore bakora umwuga w’itangazamakuru , avuga ko ishusho y’umugore w’umunyarwanda abona mu myaka 30 ishize , ibintu byinshi byahindutse.

Yagize ati :’’Haba mu bukungu ,uburezi ,ubuzima no mu mibereho isanzwe  byinshi byarahindutse .Abagore bashoboye kuba ba rwiyemezamirimo bagahatana n’abagabo ku isoko ry’umurimo, bazi akamaro ka banki, barizigamira ndetse n’abo mu cyaro bakabasha  kwishyura amashuri na za mitiwere z’abana kuko Leta ibibigisha abenshi batakirambiriza ku bagabo’’.

Ariko akifuza ko nibura mu myaka iri imbere abagore 90% baba barize ay’ibanze bakanahabwa amahirwe yo kwiga amashuri y’imyuka n’ikoranabuhanga  bakabasha guhahira mu gihugu imbere no hanze yacyo, kuko turi mu isi y’iterambere ryihuse ndetse n’ikoranabuhanga ,nta hohoterwa iryo ariryo ryose ribakorewe.

RUTAYISIRE Aisha mu ijisho ry’abanyamakuru.

Ibi abihurizaho na mugenzi we ,RUTAYISIRE Bonavanture Aisha  aho yongeraho ko Leta y’ubumwe idaheza umugore aho wajya hose umusangayo, haba mu nzego z’ubuyobozi  zifata ibyemezo kuva ku mudugudu kugeza ku rwego rw’igihugu.

Gusa nawe akavuga hagikenewe ubukangurambaga burushijeho  cyane ku  mugore wo mu cyaro, kugirango aya mahirwe bahabwa bayagireho amakuru ahagije.

Mu ijambo rye ,Nyakubahwa Perezida wa Repuburika Paul Kagame yavuze ntaho umugore agomba guhezwa kuko abona uruhare rwabo icyo rumaze mu iterambere ry’igihugu.

Yagize ati :’’Guheza umugore mu iterambere uba usubije iguhugu inyuma.Mu ngamba zitandukanye za Leta ,hagomba gukemurwa ibyaheza umugore. Tugomba kumenya aho tuvuye , aho tugeze n’aho tugana , nta kwitambika imbere y’umugore ngo amubuze ibimugenewe. Umugore arera abana akarera n’abagabo , umugore ni inkingi y’urugo ndetse no hanze yarwo nta na hamwe atumvikana’’.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *