NYAGATARE – RUHANGO : Abatunzwe n’ubuhinzi bo mu cyaro bari kugerwaho n’ingaruka zo kudasobanukirwa iby’imihindagurikire y’ikirere .
Bamwe mu baturage batuye mu byaro byo mu turere Nyagatare –Ruhango batunzwe no gukora umurimo w’ubuhinzi, muri ibi bihe bavuga ko bari kugerwaho n’ingaruka zo kudasobanukirwa ibijyanye n’imihindagurikire y’ikirere .
Umunyamakuru w’amahumbezinews.rw yagiye muri imwe mu mirenge igize uturere twa Nyagatare na Ruhango ,maze aganira na bamwe mu baturage bahatuye , batunzwe n’ibyo bavana mu buhinzi ndetse bakanajya ku masoko bimwe mu byo baba bejeje , kugirango babashe guhaha ibindi baba bakeneye mu miryango yabo. Mu kiganiro bagiranye ,bavuze ko bagerwaho n‘ingaruka zitandukanye baterwa n’iyo mihindagurikire y’ikirere kugeza ubu batarasobanukirwa .
Umubyeyi witwa Ezira ubarizwa mu Kagari ka Gafunzo ,Umurenge wa Mwendo ho mu karere ka Ruhango , yagize ati : ‘’Abaturage turacyakurikiza amasezo uko yari asanzwe .Mu kinyarwanda twajyaga twigirira ‘’ umuhindo’’ utangira mu kwa cyenda ukagenda ukagera mu kwa cumi n’abiri,twakundaga guhingamo ibishyimbo , amashaza na za soya ariko cyane cyane ibishyimbo .Ubu iyi sezo yaranze neza neza, ikirere cyaradutengushye ubu twumishije imyaka, ari nayo mpamvu ntekereza ko hariho inzara wajya no ku isoko ugasanga ibiciro biri hejuru kugera no mu byo twihingira koko ! Ibyo twahinze imvura yaradushukaga ikagwa rimwe , maze igahita ibura , none byarumye pe !!!!Twarahombye n’imbuto abantu bateye hari abatarayikuyemo rwose . Hakaba n’iyi ndi sezo yitwa’’ ubugora’’ duhingamo amasaka n’ibigori . Cyakora ndabona iyi yo ntacyo izadutwara ahari,kuko ndabona imyaka twateye ntacyo itwaye isa neza.’’
Abajijwe niba nta bajya babaganiriza ku bijyanye n’imihindagurikire y’ikirere n’uburyo bwo guhangana na byo , Ezira yagize ati :’’ mu tugari dufite abo bita abafashamyumvire, bajya batubwira ibijyanye n’uburyo bwo gukoresha amafumbire no guhingira igihe bijyanye na ya masezo yacu dusanganywe ,naho ku bijyanye n’ibyo umbwira ngo ni uguhindukira kw’ikirere ubanza nabo ntabyo bazi sinjya mbyumva babivuga.Cyakora kubera ko ubu twagize ubwoba turimo kwibanda mu kwihingira mu tubande aho twabasha kuvomerera.”
Ibi kandi n’ubwo utu turere dutandukanye Ezira wa Ruhango abihurira na Nyiransanzubuhoro Odette utuye I Nyagatare mu murenge wa Rwimiyaga akagari ka Kirebe ,umudugudu wa Gatebe ya mbere aho agira ati :’’ubu ikiro k’ibishyimbo kiragura amafaranga 1700fr kandi muzi ko inaha hajyaga hera ibishyimbo byinshi tugatunga n’abanya Kigali. Twarahinze imvura irabura birapfa ,ubu dufite inzara cyane .Cyakora hapfuye kwera ibigori n’ubwo nabwo ubu biri guhenda mu buryo butigeze bubaho,ubu ikiro kiragura 600fr twarajyaga tukigura 80fr byahenda tukakigura 100fr. Gusa ubu dufite ikizere kuko ibishyimbo twahinze ubu bisa neza n’ibigori ikirere nikitongera kuduhinduka nk’uko cyabidukoze ubushize ubanza tuzeza.’’Uyu mubyeyi avuga ibi bihe byabagizeho ingaruka zitandukanye nk’inzara, kuzamuka kw’ibiciro n’ubukene muri rusange ndetse n’abajura bakiyongera .
Odette abajijwe niba hari abajya baganiriza kubijyanye n’imihindagurikire ngo babigireho amakuru ahagije ,yavuze ko abayobozi b’aka karere bigeze kuza mu nteko y’abaturage rimwe gusa ngo bakababwira ngo ibihe byarahindutse ariko ntibasobanukirwa neza uburyo byahindutsemo ,ngo bagize amahirwe yo kubona ababibasobanurira bajya bamenya uko bitwara bakabasha guhangana nabyo.
N’ubwo umunyamakuru atabashije kubona igisubizo cy’umuyobozi w’akarere ka Nyagatare nk’uko iyi nkuru yakorewe mu turere tubiri , mu gihe twakoraga iyi nkuru , amahumbezinews yavuganye n’umuyobozi w’akarere ka Ruhango yavuze ko asaba abaturage kujya bumva ubutumwa binyuze mu buryo butandukanye. Yagize ati :’’Inama ziratangwa ahubwo abaturage barasabwa gukurikira buri gihe amakuru,bakagisha inama abayobozi babegereye barimo n’abajyanama b’ubuhinzi n’abayobozi b’inzego z’ibanze kuko baba bafite amakuru n’ubumenyi bwisumbuye . Iyo ibihe bihindutse ayo makuru turayatangaza.Ubwo rero niba hari ababishinzwe batayabagerezaho ntibakore akazi kabo neza nabyo twazabikurikirana.
Akarere ka Nyagatare ni kamwe muturere 7 tugize intara y’iburasirazuba gahana imbibi na Uganda mu majyaruguru na Tanzaniya mu burasirazuba.Gafite imirenge14, utugari 106,imidugudu 628 . Ni mu gihe Akarere ka Ruhango gaherereye mu majyepfo kagizwe n’imirenge 9,utugari 59 n’imidugudu 533 abaturage 359,121.