Ihenduka ry’inzoga kimwe mu bimenyetso byo gutera Hangover.
Mu guhugu cy’Ubwongereza, bamwe mu bashashatsi n’inzobere mu bya siyansi ,bavuze ko ihenduka ry’inzoga rishobora kuba kimwe mu bimenyetso bishobora gutera hangover kurusha inzoga zihenze.
Abashakashatsi n’inzobere mu bijyanye no kwenga inzoga , bavuze ko impamvu zimwe mu nzoga zihendutse zitera hangover kurusha izihenze, ari ukubera uruhurirane rw’ibizirimo bishobora guca intege umubiri w’umuntu ugasanga abyutse yarembye ,umutwe umurya ndetse n’ibindi.
Abenshi mu banywa inzoga, iri jambo’’ hangover’’ bararizi cyane ,kuko ntawunywa inzoga bitarabaho, aho bamwe babyuka bafite iseseme, bashonje cyane , barwaye umutwe, amaso yaguyemo ukagirango amaze igihe yararwaye yararembye n’ibindi . Ibi rero bikaba bimwe mu bimenyestso byereka nyirukunywa ko afite hangover ,bivuze ngo aba yanyweye maze agasinda yabyuka akisangaho bimwe muri ibi bimenyetso.
Bamwe muri aba bantu bavanwayo n’ibintu bitandukanye. Uzasanga hari ababyuka basaba ka boyiro, abandi bati dawa ya mwoto ni mwoto bivuga ngo inzoga iri buvurwe n’indi bakazibyukiramo na none, abandi bagafata amazi,….
Ibi rero aba bashashatsi bakaba bavuga ko uko inzoga igura macye ifite amahirwe menshi yo gutera abayinywa hangover.
Umwarimu umwe witwa Nutt wigisha muri Imperial College of London , yabwiye Bloomberg ko guhenduka kw’inzoga bitera hongover kubera ibizirimo baba batakuyemo, bikanatuma banywa nyinshi cyane ,kurusha wa wundi wakwigurira inzoga imwe ku bihumbi maganabiri ,bituma atazinywa ku bwinshi kuko ziba zihenze, cyane ko izihenze zinitabwaho kurusha izidahenze, ibyatuma zica abantu babikuramo bakabimaramo kuburyo uyinyweye abyuka nta kibazo afite cya hangover.Urugero nk’ibitepfu…
Ibi kandi akabihuriraho na mugenzi we wo mu by’ubuvuzi muri Wake Forest University ,witwa Laura Veach wavuze ko inzoga yayunguruwe cyane uwayinyoye niyi yayinywa cyane idashobora kumutera Hongover.
Yagize ati :’’Inzobere zemeza ko inzoga zihendutse akenshi ziba zitayunguruwe neza, ibitepfu byasigayemo bikaba aribyo bitera Hongover”.
Yasoje avuga ko hagiye gukorwa ubundi bushakashatsi buruseho kugirango basanishe hangover n’inzoga zihendutse.