waruziko buri mukobwa abafite abasore batari munsi ya bane akundana nabo?
Burya abakobwa bahura n’ikibazo cyo kuba begerwa n’abasore benshi mu gihe gito bose bagamije kubaka urukundo cyangwa se bamwe muribo bangenzwa no kubishimishaho kubera irari ryabo ryabananiye.
Muri uru rugendo rero, hari igihe umukobwa ahitamo gushyira abasore mu byiciro bitewe nuko baje. Harabaza bagaragaza amikoro, abazana urukundo n’imitoma nkiyo muri filime ndetse n’abaza bagaragara neza inyuma ku buryo umukobwa nawe atabitesha.
1. Umusore ufite imodoka
Burya ngo ntawanga ibyiza nuko abibura. Nta mukobwa wishimira kugenda n’amaguru ku zuba rimena imbwa agahanga cyangwa ngo imvura imufatire mu nzira cyane ko abenshi baba bacungana n’ubwiza bwabo kugirango ibirungo bisize mu maso bitavaho byangirika. Nta kindi gisubizo kiki kibazo rero uretse kugira imodoka. Bitewe nuko atari ibyaburi wese kuyigura, benshi mu bakobwa bagomba kuba bafite umusore ufite imodoka kugirango ajye amufasha mu ngendo za hato na hato.
2. Umusore umufasha kwita ku bwiza bwe
Buri mukobwa wese akeneye gusa neza! burya umukobwa yanaburara ariko akagura amavuta meza kandi ahumura cyangwa imyambaro. Ibi rero ntibiba byoroshye kuko urebye ikiguzi kigenda mu kwita kubwiza bwabo kiba kiri hejuru bityo biba byiza iyo hari umuntu wo kumufasha. Aha rero niho hagomba kuboneka umusore cyangwa umugabo wita ku misatsi, amavuta, kwita ku nzara n’ibindi umukobwa abakeneye kugirango ase neza.
3. Umusore umufasha kujyana n’igihe
Benshi mu bakobwa burya baba bakeneye kujyana n’igihe yaba mu myambaro, kuba ahantu heza, telefone igezweho, gusohoka kandi ahantu heza n’ibindi.. ibi bintu tuvuze ntago wabyishoboza udafite ugufasha. Uzajya kubona ubone umukobwa ukorera amafaranga atarenze ibihumbi 200 ku kwezi atunze telefone igura miliyoni. Aha nta kabuza hagomba kuba hari umusore cyangwa umugabo ushinzwe ibi mu buryo bw’ibanga.
4. Umusore wo kwerekana/Umukunzi
Nta muntu burya udakeneye umukunzi. Umukobwa nawe burya abakeneye umusore ugaragara neza, yewe ufite ibigango wo gusohokana nawe maze amafoto akashyira kuri status ya whatsap cyangwa izindi mbuga nkoranyambaga, ndetse akaba ari nawe yereka inshuti.
5. Umusore witwara neza mu buriri
Umubiri uraryana! bitewe nuko umukobwa ataryamana na buri wese twavuze haruguru hari igihe biba ngombwa ko ashaka undi musore ku ruhande uzi gukora akazi neza kugirango igihe yumva akeneye gukora imibonano mpuzabitsina asimbuke amurebe.
Byaba byiza ku mukobwa aramutse abonye umusore wujuje ibyo twavuze haruguru, gusa biragoye. Niyo mpamvu hari igihe biba ngobwa ko umusore umwe aba adahagije bityo babiri cyangwa batatu nabo bakaba ntacyo batwaye.
Ubwo nawe musore wareba neza uko ubanye n’umukunzi wawe ukamenya neza niba uri mu kigare cyangwa ibintu biri kugenda neza nkuko wabipanze.