Musanze:Basabwe kuba urugero rwiza ku isoko ry’umurimo
Abahawe impamyabumenyi basoreje amasomo yabo muri Muhabura Integreted Ploytechnic College (MIPC) bibukijwe kwihesha agaciro ku isoko ry’umurimo aho baba bakora hose,
kuko bashoboye kandi bashobotse.
Bamwe mu banyeshuri bahawe impamyabumenyi mu kigo cya MIPC ,babwiye umunyamakuru w’amahumbezinews.rw ko aho bagiye gukora imirimo itandukanye , biyumvamo ko bagiye bahagarariye iki kigo mu kugihesha no kwihesha agaciro mu byo bazajya bakora byose,babikesha impanuro bahawe , bumva ko zigiye kubafasha kugira aho bigeza mu iterambere ndetse bakanateza imbere igihugu muri rusange.
Niyongira Odile ni umwe mu banyeshuri bafashe impamyabushobozi .Yagize ati:” Yego nibyo koko turashoboye Kandi turashobotse byose tubifashijwemo n’ Imana bizagenda neza .,Icyo tujyanye ku isoko ni ukwihangira umurimo kuko ikigo turangijemo baduhaye ubumenyi bwose kandi bwiza bushoboka, banashingiye ku ndangagaciro za gikirisitu.”
Nsabimana Jean Claude nawe wasoje amasomo ye ku myaka 45, yagize ati:” Njyewe ku isoko ry’umurimo ngiye gushyira mu bikorwa ibyo nize,Kandi mpange umurimo nanatange n’akazi.”
Akomeza avuga ko mu buzima bwa muntu , agomba kugira intego agenderaho yagize ati:”Iga , kora kandi usenge. Iyo ufite izi ndangagaciro ,bigufasha kubaho ushobotse Kandi unashoboye mu bandi ukarangwa n’ubupfura.”
Umuyobozi wa MIPC MANIRAKIZA Vital yavuze icyo yifuza kuri aba banyeshuri ku isoko ry’umurimo .
Yagize ati:”Icyo dusaba abarangije n’uko barangwa n’ikinyabupfura, kuko umuntu ashobora kuba ashoboye ariko adashobotse,nibyiza ko abantu bagira izo mpano zuzuzanya,kuba umuntu ashoboye kandi ashobotse, bimufasha kuba yakorana neza n’abo asanze hanze mu kazi kagiye gatandukanye , cyangwa nawe ubwe akagira icyo yimarira.”
Ni ku nshuro ya gatanu Muhabura Integrated Polytechnic college (MIPC) iherereye mu karere ka Musanze itanga impamyabumenyi ku baharangirije amasomo yabo ,abazihawe bakaba bagera mu 196 mu mashami atandukanye.bakaba basabwe by’umwihari ko kurangwa na disipirine kugirango babashe kugera kure hashoboka.