December 23, 2024

Hari abarwara stress ikabahitana batayimenye sobanukirwa umenye no kuyirinda

0
stressed man

 Abantu bamwe na bamwe bashobora kurwara stress bakagirango ni izindi ndwara kandi ariyo iri kubangiriza ubuzima. Nk’uko bisobanurwa n’inzobere mu by’ubuzima  ku rubuga rwa www.mayorclinic.org , Stress ni indwara igira ingaruka mu buzima bw’umuntu.

Uru rubuga rugaragaza bimwe mu bimenyetso bikwereka ko warwaye stress ariko ugashobora kuba utabizi ko ari yo . Nk’umutwe uza kenshi,kubura ibitotsi, kunanirwa akazi mu masaha yako,…..

Ibi bimenyetso kandi bigira ingaruka mu buzima bwa muntu; mu bitekerezo bye, mu byiyumviro ndetse no mu myitwarire ye. Iyo ubimenye ko aribyo, wanabasha kumenya uko ubyitwaramo ndetse ukaba wanabirwanya.

Uhorana stress buri gihe ,nta kintu yayikoraho ngo igabanuke , ahubwo bimwangiriza ubuzima agashobora kuba yagira ubundi burwayi burimo indwara y’umutima, umubyibuho ukabije, diabete, umuvuduko n’ibindi..

Bimwe mu bimenyetso biranga umuntu urwaye stress :

Kugira umutwe udakira,

-Kumva uhora udatuje,

-Kurya bikabije cyangwa bikakunanira,

-Kubabara imikaya,

-Kunanirwa kuryama ngo uruhuke ,

-Guhorana uburakari,

-Ububabare bwo mu gatuza kuri bamwe na bamwe,

-Kumva  nta kintu ushaka gukora kuri bamwe na bamwe ,ukumva nta ntego ugira mu buzima,

-Hari abatangira kunywa inzoga ku rugero rukabije,

-Guhorana umunaniro ku bandi bagahora bumva bafite ibintu byinshi byo gukora birenze ubushobozi bwabo , bamwe bikabaviramo kwiroha mu kunywa amatabi.

-Hari abiheba ,ku buryo banagira imyitwarire badasanganywe mu gukora imibonano mpuzabitsina, ugasanga akenshi  bahora banigunze.

-Hari abahora bababa ra mu gifu ,ntibabe bakunda gukora siporo cyangwa ngo babashe no gusinzira.

Dore uko warwanya Stress

Iyo umuntu yagize amahirwe yo kumenya ko arwaye stress , kuko hari benshi batanamenya ko bayirwaye , inama ya mbere ubushakashatsi bwabonye mu kuyirwanya ni :

-Ggukora siporo kenshi kuko biruhura umubiri,

-kwitekerezaho uri ahantu hatuje,

-Gufata umwanya ugahumeka neza,

-Gukorerwa massage cyangwa se kunanura umubiri.

-Gukunda urwenya kwaba ari ukurwumva cyangwa se kurutera,

-Kugirana ibihe byiza n’abo wishimira baba inshuti cyangwa se abavandimwe,

_Gushaka umwana ukora ibyo ukunda ukamureba,

-Gusoma ibitabo kubakunzi bo gusoma,

-Kumva imiziki ku bayikunda,

-Kubona umwanya wo gusinzira neza,

Kurya neza indyo yuzuye,

-Kwirinda caffeine n’inzoga zirengeje urugero n’ibindi biyobyabwenge.

Hari abibeshya ko gukina imikino yo kuri interineti, kureba tereviziyo byaruhura , ariko inzobere mu by’ubuzima zivuga ko ahubwo iyo bikozwe igihe kirekire biyongera. Iyo urwanyije stress mu buryo butandukanye bwavuzwe hejuru bikanga ,ugirwa inama yo kugana muganga akakurebera niba nta kindi kintu kiyigutera mu buryo buhoraho.

Dore bimwe mu bimenyetso bikabije  byakwihutisha kugana muganga .

Iyo ugize ibi bimenyetso ihutire kwa muganga kuko bishobora kuba ugiye kugira amaraso atagera mu mutima aba yatangiye kwipfundika.

-Kubabara mu gatuza,

_kubabara cyane mu umugongo,mu rutugu bikanamanuka no mu kaboko,

-Kubira ibyuya cyane,

-Kugira isereri ,

-Kugira isesemi.

Stress ni imwe  mu ndwara zitandura  igira ingaruka mu buzima bw’umuntu .Nk’uko urubuga rwa top sante rubivuga  , stress ni umuhangayiko ndengakamere uba watewe n’ibintu bitandukanye mu buzima bwa muntu ku giti cye , bikagira ingaruka ku mubiri we,yica benshi  kandi batanabizi ko bayirwaye , ikaba ishobora gufata abakuru n’abato,dukumire icyo aricyo cyose cyatera stress.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *