December 23, 2024

Ruhango  :  UTB  Imwe mu bisubizo by’iterambere ry’akarere ka Ruhango.

0

Mu kiganiro akarere ka Ruhango gaherutse kugirana n’abanyamakuru batandukanye ,hanamuritswe Kaminuza ya UTB yitezweho kuzamura iterambere ry’aka karere .

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Ruhango bavuga ko iyi Kaminuza ya UTB  bayitezeho byinshi  igiye guhindura haba mu iterambere ry’abaturage , akarere ndetse no mu buzima bwabo, ikaba ije  nk’igisubizo cy’iterambere ry’akarere ka Ruhango muri rusange.

IKIMPAYE Jeannette  utuye mu Karere ka Ruhango  mu murenge wa Kinihira  Akagari ka Nyakogo  mu mudugudu wa Rusizi , ni umwe mu bagiranye ikiganiro n’umunyamakuru w’amahumbezinews.rw . Avuga ko kuba iyi kaminuza ije muri aka karere , muri rusange  ari iby’agaciro cyane  bikaba n’amahirwe  ku baturage bagatuye ndetse by’umwihariko ku rubyiruko.

Yagize ati : ″Kuba Kaminuza ije muri Ruhango yacu ikeye ubu igiye gucya noneho kurushaho. Ku muturage uhatuye bigiye kumuzamura kwiteza imbere, aho ubu bagiye kwikorera imishinga igendanye n’ibyo iyi kaminuza izaba ikeneye bakabona isoko hafi. Umuturage akagira ibyo abaha nawe bakamuha amafaranga akabasha kwiteza imbere mu bindi nawe akeneye‶.

Yakomeje avuga ko Akarere ka Ruhango kagiye kungukira mu rujya n’uruza rw’abantu n’ibintu, naho ku ruhande rw’urubyiruko ; abananirwaga kujya kwiga kubera amikoro macye,bagiye kuzigira hafi kandi abiga kaminuza babe benshi kurusha uko byari bisanzwe.

Karani Felix utuye mu murenge wa Ruhango , kimwe na mugenzi we avuga ko bagiye kugira urubyiruko rwinshi rujijutse kuko rubonye amahirwe yo kwiga hafi ibijyanye n’ubumenyi ngiro ndetse n’ibijyanye n’ikoranabuhanga ,bakazabasha guhangana ku isoko ry’umurimo; kandi ko bizanafasha abatuye aka karere n’abandi babyifuza guhanga imirimo mishya .

Yagize ati :″Tugiye kugira urubyiruko  rwinshi rujijutse ,rwize kandi hafi bitavunanye. Iyi kaminuza kandi igiye kuzamura abikorera, kuko abazayigana bazazamura ingano y’abafite ibyo bakeneye mu buryo buhoraho ,n’urubyiruko rwikorera  rubyungukiremo kuko ruzabona akazi”.

ZULFAT MUKARUBEGA akaba ari nawe mushoramari  washinze iyi Kaminuza ku bufatanye n’akarere ka Ruhango ,  ashimangirako gutekereza kuza  gukorera mu majyepfo yari azi neza ko hari abakene ,akaba yaraje kuhashinga iyi Kaminuza ahazi ,anatekereza ko azajya afasha abamugana mu buryo bumwe cyangwa ubundi, aho agenda anashaka abaterankunga bamufasha gufasha abanyarwanda bifuza kwiga muri UTB ndetse no kubona akazi ku baharangije ,aho bohereza abasoje amasomo yabo mu bihugu byo hanze urugero  nka QUATAR. Yatanze urugero rwa MTN yemeye kwishyurira bamwe mu ba kobwa babyaye inda zitateguwe ndetse na bamwe bakennye  kandi bifuza kwiga . Yijeje ko azakomeza gushakashaka abaterankunga  bakazamura abana b’abanyarwanda , kuko nibatera imbere n’igihugu kizaba giteye imbere muri rusange.

Yagize ati :” Mu myaka nshigaje ku isi ,ndashimira nyakubahwa  Perezida wa Repuburika udutoza kwishakamo ibisubizo; kwitanga kwanjye ngatanga umusanzu wanjye ku gihugu  cyanjye ,nibyo byishimo byanjye”.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango buvuga ko mu masezerano bwagiranye na UTB yo gukorera mu nyubako zako imyaka 20 itishyuzwa , buzungukira muri byinshi kuko hari inyubako zubatswe n’umushoramari ziyongera ku zari zisanzwe ,zizaguma ari iz’Akarere ,ubukerarugendo buzajya buhakorerwa buzajya bukinjiriza, abahinze bazabona aho bagurishiriza ibyo bejeje kandi n’ubumenyi abanyarwanda bazahakura nabyo ni inyungu z’iterambere ry’akarere n’igihugu muri rusange.

Umuyobozi w’akarere ka Ruhango HABARUREMA Valens Yagize ati :″Nta bandi bashobora gutekerereza Akarere ibyagateza imbere kurusha abagize Inama Njyanama nk’abizerwa , kandi n’abandi bizerwa kurusha twe batabigizemo uruhare ‶.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *