November 5, 2024

NISR irishimira intambwe imaze  gutera mu guteza imbere ikoranabuhanga no guhanga udushya.

0

Tariki ya 5 Ukwakira2023,Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) cyizihije umunsi wo kwishimira intera kimaze kugeraho mu guteza imbere ikoranabuhanga no guhanga udushya .

Ubwo Inama y’Ubuyobozi y’ikigo (BoDs), yateranaga mu nama yabo isanzwe yashimiye cyane NISR uburyo imaze guteza imbere ihangwa ry’udushya ndetse no guteza imbere ikoranabuhanga.

Kimwe mu byibanzweho muri iki cyiciro ,ni ukwemeza no gushyiraho impinduramatwara mu mu makuru y’imibare acukumbuye hagamijwe   gukoresha imbaraga z’amakuru n’ikoranabuhanga mu iterambere ry’umuryango.

Baherekejwe n’itsinda ryabashinzwe kuyobora NISR, abagize inama y’ubutegetsi batangiye kuzenguruka ibikorwa remezo by’ingenzi by’ikigo.  Uru ruzinduko rwerekanye ubwitange bwa NISR mu itangwa ry’ibisubizo bishingiye ku makuru ashingiye ku gihugu ndetse no hanze yacyo.

Nyuma y’isesengurwa ry’udushya hashingiwe ku makuru, bahawe ikerekezo cyihariye mu ikoranabuhanga rigezweho no kubungabunga uyu mutungo w’ingenzi.

Muri uru rugendo kandi hanerekanwe ibyumba bitangirwamo amahugurwa atandukanye , ari mu bunyamwuga cyangwa abakunda amakuru , ibi nabyo byerekanye ubwitange bwa NISR mu kubaka ubushobozi no gutanga ubumenyi bukenewe mu kugendana n’isi y’ikoranabuhanga turimo.

 Uruzinduko rwageze no ku mishinga ikomeje kandi iteganijwe  mu makuru acukumbuye ya NISR yerekana ibisubizo bishingiye ku makuru n’uburyo bwo gutekereza imbere no kwiyemeza kuguma ku isonga mu iterambere rijyanye n’ amakuru.

Uru ruzinduko rwatekerejwe n’abagize inteko nyobozi ubwabo.  BoDs  bashimiye cyane umurimo udasanzwe wakozwe n’amakipe yitanze n’ubuyobozi bwa NISR.  Bavuze ko kumenyekana kwabo  ari ikimenyetso cy’uko NISR yiyemeje kutajegajega kuba indashyikirwa mu bijyanye n’ikoranabuhanga, ikaba n’intangarugero mu bijyanye no guhanga udushya.

 Ikindi yanashimangiye ko inshingano z’ikigo  ko atari ugutanga gusa amakuru y’ukuri y’ibarurishamibare kandi ku gihe , ko ahubwo hanabaho imbaraga z’amakuru mu rwego rwo kugera ku iterambere ry’abaturage. NISR ikaba ikomeje gushyigikirwa kugirango ikomeze gutegura ahazaza hashingiwe ku makuru .

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *