Menya ibintu abagabo bakunda cyane ariko abagore babo bazira
Mu miryango itandukanye , hari ibintu mu bashakanye usanga abagabo bakunda gukora cyane nyamara abagore babo batajya bishimira na gato, nk’uko tugiye kubirebera hamwe.
1.Abagabo bamwe bakunda kugona cyane
Kugona n’ubwo usanga ari imiterere kamere ya muntu , ariko ni n’ikibazo gikomeye cyane. Bamwe mu bagore bashakanye nabo, usanga babyinubira. Impamvu abagore bagenda bahurizaho ku bafite abagabo bagona, usanga batishimira kuryamana nabo kuko babababuza gusinzira neza. Abagabo bafite iki kibazo bagirwa inama yo kwegera abaganga kuko babifashamo.
2. Guharira imirimo yo mu rugo umugore
Abagabo benshi ibi ntibajya babyumva kimwe. Burya uwo mwashakanye uba ugomba kumufasha kuko ari umufasha wawe atari umukozi wawe . Abashakashatsi bavuga ko niyo wamufasha akantu gato kamushimisha.
3.Gukunda umupira bikabije
Gukunda umupira mu buryo bukabije bikunze guhurirwaho n’abagabo benshi, kandi bibabaza abagore cyane. Umunyamakuru w’amahumbezinews yasuye ingo zimwe na zimwe ,asanga mu miryango yabo bafite televiziyo n’ifatabuguzi ribemerera kurebera imipira mu ngo zabo , ariko ugasanga abagore bahuriza ku maganya amwe aho bagira bati: ‘’Mu gihe cy’imipira ntiwamubona’’.Iyo imipira itabereye ku bibuga byo mu Rwanda bajya kuyirebera mu tubari kandi twaraguze tereviziyo n’ifatabuguzi bitwemerera kuyirebera mu rugo ariko barigendera.
Umwe utarifuje ko tuvuga izina rye yagize ati “Iteka ahora yigira kurebera mu tubari kandi wenda ari no mugicuku. Yego ntiwamuca mu bandi bagabo ngo agume mu rugo ,ariko hari ukuntu twawurebana mu rugo twese tukishima .Bamwe mu bagore babo bifuza ko rimwe na rimwe bajya bajyana ntibagahore babasiga kuko ngo byabashimisha. Imipira yaba bwije cyane bakayirebanira mu miryango yabo.
4.Kutishimira inshuti z’umugore
Ibi bibangamira umibanire y’abashakanye, aho umugabo aca ku mugore we inshuti ze z’abagore ,bagenzi be biganye batandukanye baba abagore ,abagabo, abasore cyangwa n’abandi baziranye mu buryo bumwe cyangwa ubundi ,ibi, bibabaza abagore cyane ku buryo bishobora kuzana agatotsi mu mibanire yabo ya buri munsi.
5.Si byiza na gato kurangarira abakobwa cyangwa abagore uri kumwe n’umugore
Aha, abagore banga urunuka umugabo wasohokanye n’umugore we cyangwa batemberanye yabona undi mugore cyangwa umukobwa akamurangarira . Umugore wawe aba akeneye ko umwereka ko ariwe rukumbi witayeho bityo ijisho ryawe ntirizangize urukundo rwawe n’uwo mwashakanye.
6.Gukunda mama we cyane
Ni byiza kandi si amakosa ko umugabo yakunda mama we kuko mama w’umuntu nta we wamunganyisha, ariko na none ku mugabo ukuze burya iyo akunze mama we bikabije, umugore we ntiyishimira guhora yumva nyirabukwe ariwe uza imbere mu rugo rwabo, kuko ngo n’ubundi urugo rwubakwa na babiri. Kwita kuri mama we ntibyagakwiye gutuma ariwe agira intero n’inyikirizo kuko ngo bijya binasenya.
Umushashatsi w’umwongereza Steve MC Keown umuganga akaba n’inzobere mu mitekerereze ya muntu ,agira inama abagabo yo kwita ku bagore babo bakajya bakunda no kubapfumbata igihe baryamye, kuko abagore bakunda abagabo bameze gutyo kandi bikaba binubaka umubano w’abashakanye.Agira ati :″Bene abo bagabo ntibanapfa gutandukana n’abo bashakanye‶.