December 22, 2024

Nyarugenge :Hemeranyijwe gufasha abarenga 20,000 bafite ibyago byo kwandura cyangwa kwanduza virusi itera SIDA

0
kurwanya-sida

Umushinga wa DUHAMIC-ADRI w’imyaka itanu  2022-2027 witwa Igire-Jyambere uterwa inkunga n’Ikigega cya Perezidansi ya Amerika, PEPFAR, binyuze muri USAID, hamwe n’inzego zitandukanye mu karere ka Nyarugenge ,biyemeje gukurikiranira hafi abarenga 20,000 bashobora kwandura cyangwa kwanduza abandi virusi itera SIDA.

Muri gahunda ya DUHAMIC-ADRI isanzwe ifite umushinga wo kurwanya ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA, bakanafasha abamaze kuyandura gukomeza ubuzima bafata imiti ,ndetse bakanarwanya inda ziterwa abangavu , babaruye abakobwa n’abagore bagera ku bihumbi 20, abagabo n’abahungu bagera kuri 682, bagaragaza ibyago byo kwandura cyangwa kwanduza abandi virusi itera SIDA, kubera ko bamwe muri bo batunzwe n’umwuga w’uburaya.

Jean Rwikangura ,Umuyobozi ushinzwe Ubuzima n’Imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Nyarugenge, yavuze ko bafashe uburyo bukwiye bwo gukurikirana no kwita kuri bariya bantu kuko batabyitayeho baba biteza ibibazo kurushaho.

Yagize ati :’’Inzego zishinzwe umutekano, ubuyobozi bw’utugari tugize Akarere ka Nyarugenge, Ibigo Nderabuzima ndetse na za ’Isange One Stop Centers’, bakomeje kuganiriza aba bantu”.

Nyirabizeyimana Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Butamwa nawe yagize ati “Umuntu ukora uburaya ,uwo babukorana ndetse n’ubakomokaho Iyo bageze kwa muganga barakurikiranwa cyane , twasanga bafite virusi itera SIDA bagafashwa, babab atayifite bakagirwa inama  bagahabwa n’udukingirizo ndetse n’imiti ibafasha kutandura igihe bahohotewe’’.

Ku bufatanye na USAID ikigega cy’abanyamerika  ,umuryango DUHAMIC-ADRI uvuga ko USAID ugifasha abari muri ibi byago byo kwandura cyangwa kwanduza bagenzi babo , kugirango babashe kwiteza imbere binyuze mu masomo bahabwa, ibikoresho ndetsebagahabwa n’ibishoro, bakanafashwa kujya mu mashuri. Bakaba basabye akarere ka Nyarugenge kubashakira abandi bagenerwabikorwa bashyashya kuko abo bakurikiranaga bamaze guhabwa umurongo wo kwirinda no gukomeza kubaho.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *