December 23, 2024

Gabon: Nyuma y’ihirikwa rya Ali Bongo ku butegetsi aratabaza ko afunganywe n’abe ba hafi

0
000_33TP6FZ-1

Perezida wa Gabon Ali Bongo aratabaza ngo inshuti ze zimuvuganire ko nyuma yo guhirikwa ku butegetsi yahise afunganwa n’umuryango  ndetse n’abantu be ba hafi.

Iki gikorwa cyakozwe byihuse  n’ubutegetsi bushya bwa gisirikare.Amakuru dukesha Africanews avuga ko ku wa gatatu mu gitondo ubwo tereviziyo Gabo 24 ikorera ku biro bya Perezida wa Gabon yagaragazaga ko bahiritse ubutegetsi ,progaramu zose zahise zihagarara mu buryo bwihuse.

Colonel Ulrich Manfoumbi yagaragaye ku mashusho ariwe uyoboye abasirikare ,batangaza ko Perezida Bongo afungiye iwe mu rugo “ari kumwe n’umuryango we, n’abaganga be”, nyuma batangaza n’abandi bafunzwe higanjemo abazwi cyane I Libreville nka  “Young Team”.

Abandi bafunzwe

Ian Ghislain Ngoulou wari wungirije ushinzwe ibikorwa mu biro bya perezida, kandi nawe wahoze ashinzwe ibikorwa mu biro bya Nouridine Bongo (umuhungu wa Pererzida )ubwo yari umukuru w’ibiro bya Papa we.

Abdul Hosseini, wari umwe mu bajyanama ba Perezida  ndetse n’uwari umujyanama we wihariye akaba n’umuvugizi we ‘’Jessye ‘’. Steve Nzegho Dieko  umunyamabanga mukuru w’ishyaka Parti Démocratique Gabonais (PDG) riri ku butegetsi, Cyriaque Mvourandjami ukuriye ibiro bye.

N’uko byatangajwe na Colonel Ulrich Manfoumbi Manfoumbi , avuga ko aba bantu bashinjwa “kunyereza umutungo munini cyane wa rubanda, kwigwizaho imitungo bitemewe iri hanze y’igihugu, inyandiko mpimbano, guhimba umukono wa perezida, ruswa, no gucuruza ibiyobyabwenge”.

Hari n’undi bafungiye  muri gereza nkuru ya Libreville  kuva mu Ukwakira 2021 witwa Brice Laccruche Alihanga n’itsinda rye,  nabo bazize ibyaha bijya gusa na biriya byavuzwe hejuru.

Col Manfoumbi Manfoumbi ,Gabon24 ivuga ko yibukije ko abo bose bafunze bazabazwa ibyo bakoze imbere y’ubucamanza mu gihe gikwiye.

Ku mugoroba wo kuwa gatatu, Umukuru w’Inteko ishinga amategeko Faustin Bokoubi wari kuri uyu mwanya kuva mu 2019  ,bivugwa ko n’ubwo ibyo aregwa nawe bitaratangazwa n’abafite ubutegetsi ubu , ariko ngo nawe yaba yatawe muri yombi.

Amashusho yatangajwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abasirikare barinda perezida hamwe n’abagize jandarumori bamuta muri yombi imbere y’abasivile barimo kubyishimira, hafi y’urugo rwe ahitwa Damas muri Libreville.

Ku wa gatatu nimugoroba mu nama yahuje abasirikare bakuru ba Gabon ,ni nabwo hagaragaye amashusho  ku biro bya perezida  bamaze guhirika Bongo , Gen Brice Oligui Nguema akaba ari we bashyizeho  nk’umukuru wa komite y’inzibacyuho ugiye gutegeka iki gihugu . Akaba ari naho Ali Bongo  yagaragaye mu mashusho yakwiriye ku mbuga nkoranyambaga asaba “inshuti za Gabon” kumutabariza kuko afunze we n’umuryango we.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *