December 23, 2024

Perezida Kagame arasaba ko abagaburiye abitabiriye YouthConnect  bagomba gukurikiranwa bagahanwa.

0
kagame

Perezida Paul Kagame yavuze ko abagaburiye abitabiriye ibirori  byo kwizihiza imyaka10 ya YouthConnekt ,bagomba  gukurikiranwa bakazahanwa kubera ko ibyo babagaburiye bamwe byabaguye nabi bikabatera kurwara kandi ko atari n’ubwa mbere.

Tariki ya 23 Kanama 2023 , ubwo  abitabiriye ibi birori bagiye gusangira ibyo kurya dore ko barengaga 2000 , harimo abaguwe nabi bararwara , bazira ibyo bagaburiwe.

Kuri uyu wa 25 Kanama ,ubwo yasozaga icyiciro cya 13 cy’Itorero Indangamirwa i Nkumba mu Karere ka Burera, Perezida Paul Kagame mu ijambo rye ,nyuma yo kumenya ayo amakuru agayitse yabigarutseho.

 Nyuma y’uko Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Kagame  yamenye ko abitabiriye YouthConnect bagize ikibazo cyo kugubwa nabi n’ibyo kurya bagaburiwe,  kandi ubusanzwe ari ngombwa ko ibyo kurya bigomba gutegurwa neza kandi binafite isuku, yabajije urubyiruko rwari rwitabiriye rugera kuri 412 dore ko rwari rwinganjemo  abiga mu mahanga n’ab’indashyikirwa imbere mu gihugu, uko bari bafashwe by’umwihariko ku bijyanye n’imirire.

Umwe muri urwo rubyiruko yasubije Umukuru w’Igihugu ko bagaburirwaga neza mu gitondo ndetse na ninjoro.

Perezida KAGAME yagize ati “Bigomba gutegurwa neza kandi bikaba bifite isuku. Abantu bagaburira abana nk’aba cyangwa n’abandi baba ari benshi ariko n’ubusanzwe mujye mukurikirana.”

Kuri BTN Tv ,Perezida Kagame yagize ati :’’Ejo bundi numvise ko abagaburiwe bari bitabiriye Youthconnect umubare munini wabo wararwaye, mwarabyumvise cyangwa?’’ Yahise abaza Minisitiri w’Urubyiruko  uburyo u Rwanda rwacu rukora ibintu binoze ,abantu bakagaburirwa ibintu bibarwaza.  Gute’’ ?

Dr UTUMATWISHIMA Jean Nepo Abdallah yasubije umukuru w’igihugu ko habayeho amakosa yo kutabikurikirana kuva bitegurwa kugera aho bijya guhabwa urubyiruko ntihagenzurwe ko ibyo biryo bifite ikibazo.

Umukuru w’igihugu yahise avuga ko abo bantu atari n’ubwa mbere bikorwa gutyo, ashaka ko abantu bategura ibintu bikarwaza abantu abo aribo bose , aho babikorera hose , bagomba gukurikiranwa bagahanwa .

Yagize ati “Mu burere, mu myifatire, imikorere abantu bakwiriye kugera aho biba umuco wo gukora ikintu kikanoga bidasaba ko bafite amikoro menshi’’ .

Perezida Kagame yavuze ko bibaye kenshi kandi abayobozi babyihanganira kandi n’abahawe ibyo biryo bakabyihanganira.

Ati “Ntabwo bikwiye, ndabibwira urubyiruko kugira ngo muzakure mwumva ko ibintu bigomba gukorwa mu buryo bunoze, ku buryo bukwiye.”

Yasoje avuga ko gukora nabi ibyo ushoboye ari ubukene mu mutwe no mu mico atari ubw’amikoro ,ko ahubwo ikibazo cya serivisi mbi zitangwa n’amahoteli cyangwa abakira abantu, kigomba guhabwa umurongo kugira ngo kitazangiza isura y’igihugu kuko atari ubwa mbere kibayeho.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *