December 23, 2024

Abafite ubumuga bifuje gutanga umusanzu mu guhugu cyabo.

0
youthconnect pic

Mu birori bya Youthconnect byizihirijwe ku Ntare Arena, tariki ya 23 /8/2023 bamwe mu bafite ubumuga basabye kwinjira mu gisirikare cy’u Rwanda.

Ubwo Perezida Paul Kagame yarari kumwe n’urubyiruko muri ibi birori, umwe mu bafite ubumuga bukomatanyije  bwo kutumva ntanabone, uzwi ku izina rya Nziyonsenga, yasabye ko nabo bumva bafite ubushobozi bahabwa amahirwe yo kwinjira mu gisirikare cy’ u Rwanda bagatanga umusanzu ku gihugu cyabo.

Yagize ati : Ndashimira Leta yacu gahunda nziza yashyizweho mu mashuri, tukiga mu rurimi rw’amarenga  mu rwego rwo gufasha abafite ubumuga tukaba tutarahejwe . Kubera ubuhamya bwari butanzwe n’umusirikare umwe muri ibi birori , yishimiye ko Leta y’u Rwanda ntawe iheza nabo bazatekerezweho ,bakaba bakinjira mu gisirikare cy’u Rwanda nabo bagatanga umusanzu ku gihugu cyabo kuko bumva bashoboye.

NZIYONSENGA umwe mu bafite ubumuga bwo kutumva no kutabona.

Yagize ati  :’’Nyakubahwa Perezida wa Repuburika muzadutekerezeho natwe twinjizwe mu gisirikare cy’u Rwanda dutange umusanzu wacu wo kubaka igihugu cyacu’’.

Nyakubahwa Perezida wa Repuburika Paul Kagame, yamuhaye ikizere ko bizakorwa kuko ngo mu gisirikare habamo imirimo myinshi itandukanye atari ukurasa no kuraswa gusa , ahubwo ko hanabamo n’abacungamutungo, abaganga n’abandi batandukanye kandi ntawe uhejwe.

Kimwe na Mugenzi we Yhvone Uwicyeza yatanze ikibazo cy’uko hari aho bajya bahezwa kandi bafite ubushobozi cyane ko baba baranabyigiye , ariko ugasanga ntibabaha akazi.

Yagize ati :’ Njye nize itangazamakuru n’itumanaho, ariko hari aho njya njya kwaka akazi nkimwa amahirwe nk’ayo baha abandi. Rwose Nyakubahwa muzadukorere ubuvugizi kuko natwe turashoboye.’’

Kuri iki kibazo Nyakubahwa Perezida wa Repuburika Paul Kagame yamusubije ko  bagomba guhabwa serivise zibagenewe kimwe n’abandi nk’uko itegeko ribivuga, ko ashobora kuba yarahuye n’abaturyubahiriza.

Nyakubahwa Perezida wa Repuburika Paul Kagame yagiriye inama uru rubyiruko ko rugomba gukora cyane rugasiogasira ibyagezweho, kandi ko ahakigaragara izo service mbi bajya bahura nazo hagomba gukosorwa  bakajya babona amahirwe  yo gukora ibyo bashoboye kimwe  n’abandi bose.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *