Amateka ya Black pepper Umwami w’ibirungo ikanakoreshwa nk’umuti .
Black pepper izwi nka pilipili manga cyangwa Piper Nigrum mu mvugo ya gihanga .Ni ubwoko bw’urusenda ruboneka habanje kumishwa imbuto zidahiye za ripe peppercorns. Izi mbuto zigira amabara atandukanye bitewe n’igihe zisaruriwe Zishobora kuba icyatsi,umweru,umutuku,umuhondo ncyangwa umukara.
Izo turi bwibandeho ni iz’umukara ziboneka ari uko ufashe rwa rusenda rweze hanyuma ukarureka rukuma kugeza ruhindutse umukara. Uru ni na rwo tubona mu masoko atandukanye ruseye cyangwa rudaseye.
Urubuga webmed rwandika ko black pepper ikomoka mu mashyamba yo mu turere dushyuha twa Malabar mu majyepfo y’uburengerazuba bw’Ubuhinde. Black pepper yarakunzwe cyane nko mu Bugereki bwa kera na Roma ya kera. N’ubwo bimeze gutyo ariko muri iki gihe black pepper nyinshi iva muri Vietnam,Indonesia,Ubuhinde na Brazil.
Uko Black pepper ikoreshwa .
Black pepper ikoreshwa nk’umuti cyangwa nk’ikirungo aho kuva kera ifatwa nk’umwami w’ibirungo kuko idashobora kubura mu bikoni bya benshi. Si ibyo gusa kuko mu myaka ibihumbi n’ibihumbi yakoreshwaga mu buvuzi bwa Ayurveda bitewe na byinshi by’ingirakamaro biyibamo.
Iki kirungo mu Bugiriki bwa kera cyakoreshwaga nk’uburyo bwo kwishyura, muri macye cyafatwaga nk’ifaranga aho washoboraga kujya kugura ikintu runaka ukeneye ukishyura black pepper. Byaterwaga n’agaciro kayo mu buvuzi no mu kurunga ibyo kurya.
Mu bice byinshi by’Isi,black pepper itegurwa ku meza nk’uko wategurira umuntu urusenda.Ikindi kandi ishobora kubikwa imyaka myinshi ntitakaze uburyohe n’impumuro nziza. Ibi bituma no mu bindi birungo by’Abarabu bayongeramo kugira ngo birusheho kugira impumuro. Mu Rwanda naho iraboneka aho ushobora kuyibona mu masoko atandukanye, ahagurishirizwa ibirungo cyangwa muri supermakets. Iboneka ari ifu cyangwa ari utubuto duto twumye.
Mu gitabo cyitwa VOUS ÊTES FOUS D’AVALER ÇA! Cyanditswe na Christophe Brusset, bagira abantu inama yo gukoresha black pepper idaseye , iba ijya kumera nk’amashaza mato yumye asa n’umukara. Iyi idaseye impamvu ari yo nziza, ni uko iyo iseye bashobora kuba bakuvangiramo ibindi cyangwa bakaguha imbuto mbi zarobanuwe babanje gukuramo inziza, bakaguha ifu yazo. Ibi ushobora kubimenya wihumurije iyo fu kuko iyo iyo utitsamuye biba bigaragaza ko iyo fu itujuje ubuzuiranenge.
Muri black pepper dusangamo:Piperine,Ibisukura umubiri,amavuta y’ingenzi,Vitamin K, Vitamin C Vitamin E, Vitamin A, Vitamin B1, Vitamin B2, Vitamin B5, Vitamin B6,umunyungugu wa Manganese, umunyungugu wa Karisiyumu, umunyungugu wa Fosifore, umunyungugu wa Potasiyumu, umunyungugu wa Seleniyumu, umunyungugu wa Zinc,Chromium,Calorie nke,Carbohyrates nke na fibre nke.Ubutaha tuzareba akamaro ko kurya black pepper.
Inkuru ya DUSENGIMANA Isabelle.