Gasabo –Kinyinya :Haravugwa umukobwa ukekwaho guta umwana mu musarane.
Mu karere ka Gasabo, Umurenge wa Kinyinya , haravugwa umukobwa ufite imyaka 21 ubarizwa mu Kagari ka Kagugu umudugudu wa Gicikiza ukekwa ko yakuyemo inda umwana akamuta mu musarane.
Kuri uyu wa kabiri mu masaha yo ku mugoroba hamenyekanye inkuru y’umwana watawe mu musarane nyuma yo kumva aririramo , abantu bihutira gutabara gusa babazwa n’uko basanze uwo mwana yashizemo umwuka. Hakanavugwa ko uwo ukekwa kumutamo n’ubundi yakoraga akazi k’uburaya.
Amakuru dukesha umuseke ni uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kagugu, MAZIMPAKA Patrick, yababwiye ko yamaze guta muri yombi ukekwa gukora ayo mahano yo kwikora mu nda akaba ari no mu maboko ya Leta .
Mu magambo ye yagize ati “Ikibazo cyabaye ejo, yashyikirijwe inzego zibifite ububasha ngo akurikiranywe n’amategeko ku byo yakoze.Umwana we ngo yari ageze igihe cyo kuvuka.”.
Uyu muyobozi w’ Akagari ka Kagugu Mazimpaka Patrick, yasabye abaturage kwirinda ibyaha ibyo aribyo byose.
Yagize ati “Ni ukwirinda gukora ibyaha n’amakosa ukayakora ubishaka. Niyo umuntu yagira ikibazo cyangwa ibindi byago , ashobora kwegera abantu bakamufasha ariko ntiyishakire ibisubizo bidakwiye.”
Umukobwa ukekwaho gukora ibi bikorwa bigayitse kuri ubu afungiye kuri RIB sitasiyo ya Kinyinya kugira ngo aryozwe ibyo yakoze maze abihanirwe.
Umukobwa ukekwaho gukora ibi bikorwa bigayitse kuri ubu afungiye kuri RIB sitasiyo ya Kinyinya kugira ngo aryozwe ibyo yakoze maze abihanirwe.