Menya zimwe mu ngaruka ziterwa no kutagira igihe ufatiraho ifunguro(Kuryagagura).
Kudafatira ku gihe ibyo kurya , abasobanukiwe iby’imirire bavuga ko bituma ubuzima buhura na zimwe mu ngaruka , zirimo nko kurwara igifu ndetse bamwe bakanagira umubyibuho ukabije.
Inzobere mu kuvura indwara zo mu mubiri Dogiteri Hanna Aberra, akorera ku bitaro byitiriwe umwami Faisal. Uyu mudogiteri avuga ko atari byiza ko umuntu ahindagura ibihe afatiraho ifunguro ,kuko bimutera zimwe mu ngaruka zitandukanye zirimo no kurwara.
Yagize ati : “ Ingaruka ya mbere nuko bitera uburwayi bw’igifu, ikindi bituma umuntu ashobora kugira ikibazo cy’umubyibuho ukabije ,igihe yariye ingano y’ibiryo byinshi bitewe no kubirya yashonje cyane”.
Yakomeje avuga ko iyo umuntu ariye ku masaha amwe ,bituma umubiri ubimenyera kandi bikawugirira akamaro. Aha yasobanuye ko iyo umuntu yatinze kurya bituma asonza cyane hanyuma yajya kurya agafata ifunguro ryinshi , bigatuma igifu kidakora neza kubera ko cyananiwe kwakira ibyo agihaye ukanabigihera amasaha kitamenyereye .
Ikindi Dr Hanna avuga nuko iyo watinze kurya bituma igifu gisya ubusa kigatangira kurwara kuko kitaherewe ibiryo ku gihe.
Mu kiganiro yagiranye na KIGALITODAY, yavuze ko izo ndwara zituruka ku mirire itaboneye ,zishobora no gutera izindi ndwara, aho yatanze urugero rwo kugira umubyibuho ukabije nawo ushobora kukuzanira izindi ndwara mu mubiri ,nk’umutima cyangwa imitsi.
Umuntu agirwa inama yo gufata ifunguro ku masaha adahinduka kandi akamenya ibyo afata uko bingana, kuko bifitye akamaro ubuzima , haba mu igogora ndetse n’umubiri ukabasha no kugira ubwirinzi kubera ko uba waririye igihe .Uyu mudogiteri agira inama abantu yo kubahiriza amasaha yo kurya adahinduka.
.
Yagize ati : “ Nta kintu gikwiriye kuribwa hagati y’ifunguro n’irindi (kuryagagura), byaba ibiryohereye nka bombo, keke, byaba ubunyobwa, imbuto, cyangwa ibyo kurya ibyo aribyo byose , kuko bituma igifu kidakora uko bikwiye, bikanabuza umuntu kugubwa neza mu mubiri”.Yatanze inama ko ibyiza , umuntu agomba gufata ibya mu gitondo bihagije, birimo imbuto n’imboga nyinshi, cyangwa akarya ibirimo ibyubaka umubiri, ibitera imbaraga n’ibirinda indwara .Ikindi agafata ifunguro nyuma y’amasaha 8 amaze kurya ibya mugitondo, n’andi 8 nyuma akabona kuza kurya iby’umugoroba , kandi ntahite aryama, ahubwo akabanza gutegereza ko igogora rikorwa akaryama nibura nyuma y’amasaha atatu.
Iri riheruka ni urugero r’indyo ya saa sita.