November 23, 2024

Menya impamvu kuruhuka gato( sieste) ari ngombwa mu buzima.

0

Mu mikorere y’umubiri wacu, kuruhuka gato (siete) ni ngombwa cyane. Abana usanga akenshi aribo babikorerwa gusa ,ariko n’abantu bakuru umubiri wabo urabikeneye kuko ari ingirakamaro, cyane cyane ku bagenda basatira izabukuru kuko bo burya ngo ntibakunda gusinzira mu ijoro.  

Hagati y’iminota 10 na 20 ni igihe kiba gihagije cyo kuruhuka gato ,mbere yo gusubira ku kazi mu gihe wari uvuye gufungura ibya saa sita.

Iyo urengeje iminota 30, ntibiba bikitwa sieste (kuruhuka gato ) kuko uba wasinziriye cyane, bishobora no kugutera kubyukana ubunebwe ndetse ukumva nta n’imbaraga ufite.

Mu bihugu bishyuha cyane ,ni ingenzi kuko bifasha mu mikorere myiza y’umubiri ndetse bigatuma n’akazi ugakora neza.

Dore icyo bifasha mu buzima bwa muntu

1.Bigabanya umuvuduko w’amaraso bikarinda n’indwara z’umutima

Ubushashatsi bwashyizwe ahagaragara na Journal of Applied Physiology, bwagaragaje ko kuruhuka gato nyuma ya saa sita bigabanya ku rugero rwo hejuru indwara z’umutima zibasira udutsi duto dutwara amaraso, binyuze mu kugabanya stress umuntu aba yirirwanye.

Binagabanya kandi umuvuduko amaraso agenderaho, bityo bikakurinda kuba wakibasirwa n’indwara y’umuvuduko ukabije w’amaraso (hypertension)

2.Bigufasha kwibuka cyane

Gukora Sieste hagati y’iminota 10 ariko itarenze 30 byongerera ubwonko ingufu, bugakora  neza bufite imbaraga kandi bukibuka cyane ibyo bwabonye. Muri iki gihe uba uruhuka, ubwonko bwegeranya neza ibyo wabonye cg wakoze,  ukubyibuka neza bitakugoye.

Ibigo bikomeye bisigaye bishishikariza abakozi babyo kuruhuka gato ,kuko ubushakashatsi bwakozwe bugaragaza ko abantu bakora sieste bibuka vuba kurusha abatayikora. Ariko nturenze ya minota yavuzwe hejuru kugirango utaza kubyuka urushye umusaruro ntuboneke.

Mu bigo bikomeye hari aho usanga borohereza abakozi aho bashobora kuruhukira

3.Gukora sietse bituma wita ku byo ukora cyane.

Iyo uri gukora imirimo igusaba imbaraga nyinshi, cyangwa se ku kazi ubona ibintu byakubanye byinshi ,ushobora gufata iminota 10 ukaruhuka gato. Ibi byagufasha kongera gusubirana imbaraga no kwita cyane ku mirimo urimo.

4.Byongera ubushobozi bwo guhanga udushya

Kuruhuka gato, ubwonko bubyungukiramo, kuko nibwo butangira gushyira ku murongo no kubika neza ibyo buba bwabonye byose. Ibi bikabwongerera ubushobozi bwo guhanga udushya, gutekereza neza no kwibuka kenshi ibintu by’ingenzi.Binafasha ubwonko guhanga udushya.

5.Gukora sieste byongera ingufu ukanakorana akanyamuneza.

Iyo urushye cg utaryama neza, ubushobozi bw’ubwonko bwo kwita ku kintu kimwe buragabanuka ibikurangaza bikiyongera, bityo ntubashe gukora imirimo nkuko ubiteganya. Gufata akanya ko kuruhuka gato bishobora kugarura akanyamuneza, bikakongerera ingufu zo gukora cyane.

Udafite aho kuruhukira ushobora no gukoresha ibiro byawe.

Inama za ngombwa.

N’ubwo gukora sieste bigira akamaro kenshi, abantu bose siko bashobora kubona aho baruhukira, niba udafite uburiri ushobora no kuruhukira ku ntebe wicayeho, wibanda ku buryo uhumeka winjiza umwuka uwusohora ukabikora inshuro ziri hejuru ya 20, ariko ukirinda ibikurangaza byose nka telephone, kuganira n’ibindi, n’iyo utasinzira ariko ukaruhuka biba bihagije.

About The Author

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *